Scandinavia WFC yahinduye amateka itwara igikombe cya Shampiyona y’abagore (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Scandinavia WFC , Ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru yo mu karere ka Rubavu yahinduye amateka itwara igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru w’abagore ihigitse AS Kigali WFC yibitseho ibikombe icumi biheruka.

Umukino wo kuri iki Cyumweru watangiye ikipe ya AS Kigali WFC ishaka gutsinda vuba ariko ku munota wa 24 nibwo Scandinavia yahinduye umukino ubwo Ukwinkunda Jeanette yatsindaga igitego cy’umutwe ku mupira wari uturutse muri koruneri.

Scandinavia WFC yakinnye uyu mukino itaratsindwa, aho ifite amanota 51 ikaba iri ku mwanya wa mbere naho AS Kigali WFC yari ifite amanota 48 iri ku mwanya wa kabiri.

Scandinavia WFC yatangiye yotsa igitutu ab’inyuma ba As Kigali WFC yakomeje kugaragaza umunaniro ariko ab’imbere barimo Uwimana Zawadi na Nyirahafashimana Marie Jeanne ntibabashe kuboneza mu izamu ririnzwe na Nyirabashyitsi Judith kugeza igice cya mbere kirangiye.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Scandinavia irusha As Kigali kuburyo yanabonye igitego umusifuzi agasifura ko baraririye kugeza ubwo umukino warangiraga ari igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’umukino umutoza wa As Kigali WFC, Mbarushimana Shaban yavuze ko umusaruro babonye ariwo bakwiye nyuma yo kumara icyumweru nta myitozo kubera ibibazo byo kudahembwa.

Scandinavia WFC yahawe igikombe na sheki ya miliyoni 3.5 Frw naho AS Kigali yahawe sheki ya miliyoni 1.5 Frw.

AS Kabuye WFC na Rugende WFC ni yo makipe yasoreje mu myanya ibiri ya nyuma, aho azasimburwa mu cyiciro cya mbere na APAER WFC na Fatima WFC zatsindiye kuzamuka.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa nyuma (wa 18) wa shampiyona y’Abagore

Gakenke WFC 0-4 Kamonyi WFC
Scandinavia WFC 1-0 AS Kigali
ES Mutunda WFC 3-0 Rugende WFC
AS Kabuye WFC 0-3 Inyemera WFC
Bugesera WFC 0-0 Rambura WFC

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Scandinavia:

Umubyeyi Zakia, Kankindi Fatuma, Umuziranenge Irera, Muhawenimana Constance, Uwineza Jazira, Mukandayisenga Nadine, Uwimana Zawadi, Abimana Jamila, Nyirahafashimana Marie Jeanne, Uwihirwe Kevine na Ukwinkunda Jeannette.

As Kigali:

Nyirabashyitsi Judith, Kayitesi Aodie, Uwamahoro Marie Claire, Uwamahoro Olive, Nibagwire Sifa Gloria, Mukeshimana Jeannette, Umwaliwase Dudja,Imanizabayo Florence, Iradukunda Callixte na Ibangarye Anne Marie.

Umukobwa ni we waserukanye igikombe ubwo umukino wari ugiye gutangira
Iki gikombe ni cyo cyashyikirijwe ikipe yatwaye shampiyona mu bagore
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Scandinavia WFC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali WFC
Umukinnyi wa Scandinavia agenzura umupira neza mu gihe babiri ba AS Kigali bamucungira hafi
Umukinnyi wa AS Kigali afashe umupira yitegura gusatira izamu rya Scandinavia
Umutoza wa AS Kigali Mbarushimana Shaban n'abamwungirije bakurikiye umukino
Umutoza wa Scandinavia WFC Bizumuremyi Radjab n'abamwungirije
Umutoza wungirije wa Scandinavia arimo gutanga amabwiriza
Umusifuzi yahannye ikosa ubwo umukinnyi wa Scandinavia yari agushijwe hasi
Ukwinkunda Jeannette yagoye cyane AS Kigali
Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yakurikiye uyu mukino
Perezida wa Scandinavia WFC, Kasereka Thierry Paluku, yavuze ko mu cyumweru gitaha iyi kipe izitabira amarushanwa y'akarere azabera i Arusha muri Tanzania
Kayitesi Alodie wa AS Kigali yavunitse ahita ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi
Kayitesi Alodie wa AS Kigali yahise ajyanwa n'imbangukiragutabara
Umufana wa Scandinavia WFC yari yakamejeje na Vuvuzela
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, ashyikiriza AS Kigali sheki y'abegukanye umwanya wa kabiri
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, ashyikiriza AS Kigali sheki y'abegukanye umwanya wa kabiri
Sekamana yanashyikirije Scandinavia WFC sheki nk'ikipe yegukanye igiombe cya shampiyona
Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, ashyikiriza igikombe Scandinavia WFC
Abakinnyi ba Scandinavia bishimira igikombe
Abakinnyi ba Scandinavia babyinnye injyana zo muri RDC nyuma yo kwegukana igikombe

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza