Scandinavia WFC na AS Kigali zihataniye igikombe cya shampiyona gifite agaciro ka miliyoni 3.5 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo hazasozwa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagore, aho ikipe izegukana igikombe izahabwa agera kuri miliyoni 3.5 Frw avuye kuri miliyoni 1 Frw yatanzwe mu mwaka ushize w’imikino.

Scandinavia WFC itaratsindwa, aho ifite amanota 51 ku mwanya wa mbere na AS Kigali WFC ifite amanota 48 ku mwanya wa kabiri ni yo makipe ahataniye igikombe mu gihe habura umunsi umwe ngo shampiyona igere ku musozo.

Nk’uko byagenze mu mwaka ushize w’imikino, n’ubundi aya makipe yombi azongera kwisobanura ku munsi wa nyuma wa shampiyona na bwo atandukanywa n’amanota atatu gusa.

Scandinavia WFC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atatu ubwo yatsindaga AS Kigali ibitego 3-0 mu mikino ibanza, ndetse ni yo izakira umukino usoza shampiyona.

Iyi kipe imaze imyaka ibiri mu cyiciro cya mbere, mu mwaka ushize yatakaje igikombe ku munsi wa nyuma ubwo yatsindirwaga mu rugo, kuri Stade Umuganda igitego 1-0 na AS Kigali WFC.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali y’abagore imaze kuba ubukombe muri shampiyona kuko imaze kuyegukana inshuro 10 zikurikiranya.

Abakinnyi bayo baraye basubukuye imyitozo nyuma yo guhabwa igice cy’amafaranga bagombwaga n’ubuyobozi bw’Umujyi kuko bari bamaze amezi abiri badahembwa ndetse bakaba batari bishyuwe uduhimbazamusyi tw’imikino 13 batsinze.

Uyu mukino wa nyuma usoza shampiyona y’abagore uzaba ku Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga kuri Stade Umuganda guhera saa 14:00.

Ikipe izaba iya mbere izahabwa miliyoni 3.5 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 1.5 Frw.

Uko amakipe azahura ku munsi wa nyuma (wa 18) wa Shampiyona y’Abagore

  • Gakenke WFC vs Kamonyi WFC (Gakenke, 14:00)
  • Scandinavia WFC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15:00)
  • ES Mutunda WFC vs Rugende WFC (Mutunda, 14:00)
  • AS Kabuye WFC vs Inyemera WFC (Kabuye, 14:00)
  • Bugesera WFC vs Rambura WFC (Kamabuye, 13:00)
Scandinavia WFC ihanganiye igikombe cya shampiyona na AS Kigali WFC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza