Sarpong na Donkor ntibari mu bakinnyi Rayon Sports izakoresha muri CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports izatangira CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka icakirana na TP Mazembe, yatangaje abakinnyi 20 izifashisha muri iri rushanwa, urutonde rutagaragaraho rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong na mugenzi we Donkor Prosper.

Michael Sarpong amaze iminsi yifuzwa n’amakipe atandukanye ndetse amakuru ahari ni uko Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo ishaka kumutangaho ibihumbi $120 mu gihe ahazaza ha Donkor Prosper muri Gikundiro hataramenyekana.

Iyi kipe iheruka gutandukana n’abarimo Mugisha François ‘Master’ werekeje muri Bugesera, yatangaje urutonde rwa 20 izifashisha muri CECAFA Kagame Cup, rugaragaraho abakinnyi 11 bashya barimo batanu bakiniraga APR FC.

Myugariro ukiri muto, Runanira Hamza waguzwe muri Marines FC ntabwo ari muri aba bakinnyi mu gihe harimo rutahizamu Irakoze Saidi wakinaga muri Musongati FC yo mu Burundi, wumvikanye n’iyi kipe muri iki cyumweru.

Rayon Sports iri mu itsinda A rizatangira gukina ku Cyumweru, aho izacakirana na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali saa 15:30. Undi mukino muri iri tsinda uzaba wahuje KMC yo muri Tanzania na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo guhera saa 13:00.

Abakinnyi 20 Rayon Sports izakoresha muri CECAFA Kagame Cup

  1. Bikorimana Gérard
  2. Kimenyi Yves
  3. Mazimpaka André
  4. Iradukunda Eric
  5. Ndizeye Samuel
  6. Iragire Saidi
  7. Rutanga Eric
  8. Irambona Eric
  9. Rugwiro Hervé
  10. Habimana Hussein
  11. Nizeyimana Mirafa
  12. Kakule Mugheni Fabrice
  13. Nshimiyimana Imran
  14. Commodore Olokwei
  15. Ciza Hussein
  16. Bizimana Yannick
  17. Irakoze Saidi
  18. Mugisha Gilbert
  19. Ulimwengu Jules
  20. Sekamana Maxime
Rutahizamu Michael Sarpong amaze iminsi yifuzwa na Orlando Pirates yo muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza