00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samuel Eto’o yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Cameroun

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Cameroun, Samuel Eto’o, yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu (FECAFOOT).

Samuel Eto’o wakiniye FC Barcelone na Inter Milan, yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo ku wa Kabiri, avuga ko icyamuteye gufata icyo cyemezo ari urukundo afitiye Cameroun n’uburyo ashaka kwitangira umupira w’amaguru wayo.

Yagize ati “Igihe kiri kugenda gishira. Gutegereza ntibikiri ngombwa. Ni cyo gihe cyo kongera kubaka umupira wacu.”

Amatora ya Fecafoot yatinze kuba, biteganyijwe ko azakorwa ku wa 11 Ukuboza mu gihe guhera tariki ya 9 Mutarama 2022, iki gihugu kizakira Igikombe cya Afurika cya 2021.

Eto’o w’imyaka 40, ari mu bakinnyi bahiriwe no gukina umupira w’amaguru, aho yatwaye ibikombe bitandukanye i Burayi akina muri Espagne no mu Butaliyani.

Yatanze kandidatire mu gihe bivugwa ko abafite ubwenegihugu bubiri batemerwe kwiyamamaza. Ubwenegihugu bwa kabiri, bwa Espagne, yabubonye ubwo yakiniraga FC Barcelone.

Kugeza ubu, ni uwa gatatu wigeze gukinira ikipe y’Igihugu ya Cameroun ‘Lions Indomitables’ utanze kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ryaho rya ruhago.

Jules Denis Onana na Emmanuel Maboang Kessack, bombi bakiniye Cameroun mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1990, na bo bamaze kwiyamamaza kimwe na Seidou Mbombo uyoboye by’agateganyo ndetse na Ivo Chi usanzwe ushakira abakinnyi amakipe.

Gutanga kandidatire bizarangira ku wa 11 Ukwakira 2021, habura amezi abiri ngo habe amatora.

Samuel Eto’o muri ruhago

Samuel Eto’o watangiye akinira Kadie Sports Academy y’iwabo muri Cameroun akiri muto, yasinyishijwe na Real Madrid muri iyo myaka, ayikinira imikino itatu gusa ya shampiyona mu ikipe ya mbere.

Nyuma yo gutizwa muri Mallorca mu 2000 akitwara neza, iyi kipe yahise imugura maze ayitsindira ibitego 54 mu mikino 133 bimuhesha kwerekeza muri FC Barcelone mu 2004.

Ntibyamufashe umwanya munini kugira ngo atangire yigaragaze kuko mu mwaka we wa mbere yatsinze ibitego 25 na 26 mu wa kabiri, ahesha Barcelone ibikombe bibiri byikurikiranya, inshuro ya mbere byari bibayeho mu kinyagihumbi gishya.

Ibi, byatumye aba uwa gatatu mu bihembo byo guhatanira Igihembo cy’Umukinnyi mwiza w’Umwaka wa FIFA mu 2005 inyuma ya Ronaldinho bakinanaga na Frank Lampard wakiniraga Chelsea.

Muri rusange, Eto’o yatwaye ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Espagne (La Liga), UEFA Champions League ebyiri, Copa del Rey na Super Cup za Espagne ebyiri mbere yo kwerekeza muri Inter Milan yatozwaga na José Mourinho mu 2009.

Guhirwa no kwitwara neza byakomereje mu Butaliyani, atwara Shampiyona ya Seria A, ikindi gikombe cya UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi cy’amakipe na Coppa Italia inshuro ebyiri.

Nyuma y’aha yahinduranyije amakipe cyane, akina imyaka itatu muri Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya mbere yo gukina imyaka ibiri muri Chelsea na Everton, nyuma agaruka gato mu Butaliyani muri Sampdoria.

Mu 2015, yerekeje muri Turquie, akinira Antalyaspor, aho yayitsindiye ibitego 44 mu mikino 76 mbere yo kwerekeza muri Konyaspor yavuyemo ajya muri Qatar SC yasezereyemo muri Nzeri 2019.

Mu tundi duhigo uyu mugabo yihariye harimo kuba yarasezeye ari we mukinnyi watsindiye Cameroun ibitego byinshi mu mateka yayo, akaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cya Afurika ndetse yabaye Umukinnyi w’Umwaka muri Afurika inshuro enye.

Samuel Eto'o yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun mu matora azaba mu Ukuboza uyu mwaka
Eto'o yakiniye amakipe atandukanye arimo FC Barcelone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .