00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwemalika Félicité yavuze ku kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Rwemalika Félicité usanzwe ari umunyamuryango wa Komite Olempike ku rwego rw’Isi, yavuze ko kugeza ubu adateganya kongera kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ariko yiteguye gutanga inama aho bikenewe.

Muri 2017 nibwo Rwemalika Félicité yari yiyamamarije kuyobora FERWAFA aho yari ahanganye na Nzamwita Vincent De Gaulle mu matora yari ateganyijwe mu Ukuboza uwo mwaka.

Rwemalika wari watanzwe nk’umukandida n’Itsinda ry’Abaharaniraga impinduka mu mupira w’amaguru “Rwanda Coalition For Change”, icyo gihe ntiyatowe kuko atagejeje ku majwi yari akenewe nyuma y’uko Nzamwita akuyemo kandidatire.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Rwemalika Félicité yabajijwe niba atekereza kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA cyane ko mu mezi arindwi ari imbere ari bwo abanyamuryango b’iri Shyirahamwe bazatora Komite Nyobozi nshya izabayobora mu myaka ine iri imbere.

Mu gusubiza, Rwemalika yavuze ko kugeza ubu nta gitekerezo afite cyo kongera kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Ati “Ubu nzajya njya inama y’icyakorwa kubera ubunararibonye mfite. Ntabwo icyo gitekerezo cyari cyanzamo. Ntabwo ubu ndongera kubitekereza rwose, ariko inama zo nzazitanga.“

Muri 2016, Rwemalika Félicité yahawe igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu buringanire n’iterambere rya siporo y’abagore, ndetse azwi nk’uwafashije gutangiza umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: Yiswe umusazi, acirwa mu maso: Inzitane Rwemalika yanyuzemo aharanira uburenganzira bw’Abagore muri siporo

Rwemalika Félicité yavuze ko adateganya kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .