Rwemalika Félicité yatorewe kujya muri Komite Mpuzamahanga Olempike

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Rwemalika Félicité usanzwe ari Visi Perezida wa mbere muri Komite Olempike y’u Rwanda, yabonye umwanya muri Komite Olempike ku Isi.

Nyuma yo gutsindwa mu matora yo kuyobora FERWAFA, Rwemalika Félicité yatorewe kujya muri Komite Mpuzamahanga Olempike mu nama y’inteko rusange ikomeje kubera mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine.

Ni we munyarwanda wa mbere ugiye muri iyi Komite. We n’abo batorewe hamwe bahawe inshingano zo gutegura neza imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu mpeshyi ya 2020.

Félicité w’imyaka 60 afite amateka akomeye mu mikino mu Rwanda.

Yashinze ishyirahamwe ry’imikino y’abagore (AKWOS) mu 2007. Yabaye umunyamuryango w’inama y’Ubuyobozi bwa FERWAFA kuva 2007 kugera mu 2017.

Afite impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA ndetse ni umwe mu bagize Komisiyo y’abagore muri CECAFA kuva mu 2011.

Uyu mugore kandi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ibikorwa by’indashyikirwa nk’icyo yahawe mu 2015 na Komite Mpuzamahanga y’imikino Olempike gihabwa abagore bitangira siporo.

Uyu mugore atsindiye uyu mwanya nyuma yo kwifuza kuyobora FERWAFA ariko ntibimuhire.

Rwemalika atowe nyuma yo guhabwa ibihembo bitandukanye n'iyi komite nk'icy'umugore warushije abandi kwitangira imikino yahawe mu 2015
Rwemalika Félicité yatorewe kujya muri Komite mpuzamahanga Olempike mu nama y’Inteko Rusange iri kubera muri Argentina
Byatangajwe kuri Twitter ya Komite Mpuzamahanga Olempike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza