Rwemalika Félicité yajuririye icyemezo cyafashwe mu matora ya Ferwafa anabimenyesha FIFA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Mutarama 2018 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Rwemalika Félicité wari wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) bikaza kwemezwa n’akanama gashinzwe amatora ko yatsinzwe n’impfabusa mu buryo atemeye, yajuririye icyemezo kidakurikije amategeko kafashe anabimenyesha CAF na FIFA.

Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi mu matora ya Perezida wa Ferwafa yabaye ku ya 30 Ukuboza 2017, nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle umaze imyaka ine kuri uyu mwanya yari akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Nubwo nta wundi bahanganaga, impapuro zemeza ko Rwemalika ahawe ijwi zabaye 13 gusa mu batora 52 izindi zigarurwa nta kintu cyanditseho ndetse mu gutangaza amajwi, Umuyobozi w’Akanama gashinzwe gutegura Amatora, Kalisa Adolphe ’Camarade’ avuga ko impapuro zitanditsweho ari ‘impfabusa’.

Byahise byemezwa ko kubera atashoboye kubona ½ cy’amajwi kongeraho nibura ijwi rimwe (26+1) yatsinzwe ndetse hashyirwaho amezi atatu y’inzibacyuho.

Nyuma yo kwicarana n’abanyamategeko be bakareba ingingo zigize amategeko, Rwemalika yamaze kujuririra icyemezo cyafashwe na komisiyo y’Amatora by’umwihariko ashingiye ku ngingo ya 24 igaragaza ko mu gihe cyo kubara amajwi, impapuro z’impfabusa n’izitanditseho zitabarwa.

Bivuze ko impfabusa 39 zabonetse zakwirengagizwa, hakabarwa 13 gusa yatoye Rwemalika bityo akaba yahita abona amajwi 100% amwemerera kuyobora ruhago y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ine itaha.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rwemalika, yavuze ko atashatse guhita ahubukira kujurira ahubwo yabanje kuganira n’abanyamategeko kandi afite icyizere ko azahabwa ubutabera n’akanama nkemurampaka.

Yagize ati “Twabonye ko icyemezo cyafashwe kitari gikurikije amategeko ariko ntabwo twari guhita tujurira. Hari iminsi igenwa yo kujurira twabanje kuyikoresha dusubira kuri buri ngingo. Twizeye kandi tudashidikanya ko dukorera mu gihugu cyubahiriza amategeko ku buryo natwe tuzabona ubutabera busesuye.”

Rwemalika yanashimangiye ko bitewe n’uko yaje mu mupira w’amaguru kuko awukunda kandi akaba abona hari impinduka zikenewe ari na cyo cyamuteye imbaraga zo kwiyamamariza kuba Perezida wa Ferwafa, ngo ntabwo azacika intege kugeza ibyo yaharaniye bigezweho.

Yanavuze ko ubujurire bwe yabumenyesheje FIFA nk’urwego rureberera umupira w’amaguru ku Isi yose, na CAF iwuhagarariye muri Afurika kuko izo nzego zombi zari zarakomeje gukurikirana imitegurire y’amatora bityo zikaba zigomba no kumenya aho ageze.

Aya matora yabaye Constant Omari Selemani, usanzwe ari mu bagize akanama ka FIFA akaba Visi Perezida wa CAF na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Fecofa), ariwe uyahagarariye n’indorerezi yari yemejwe na FIFA.

Amategeko ateganya ko komisiyo y’ubujurire igomba guterana mu gihe cy’iminsi itatu igafata icyemezo ku bujurire.

Rwemalika Félicité wabuze amajwi amwemerera kuyobora Ferwafa yajuririye icyemezo yafatiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza