Kwamamaza

Rwatubyaye yateye Rayon Sports umugongo yerekeza ku mugabane w’i Burayi

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 11:50' na Manzi Rema Jules


Rwatubyaye Abdul, myugariro uherutse gusinyira Rayon Sports biravugwa yafashe rutemikirere yerekeza mu Bubiligi aho ashobora kuva ajya mu ikipe ya MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia.

Amakuru IGIHE ikesha umwe mu nshuti za hafi Rwatubyaye Abdoul ni uko uyu musore waherukaga gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ i Nyanza aguzwe miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yafashe indege yerekeza mu Bubiligi mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2016.

Mu minsi ishize, Umuvugizi wa Rayon Sports yatangarije IGIHE ko uyu musore ari umukinnyi wayo ndetse n’ikipe yamushaka yabanza kubanyuraho bakavugana kuko yamaze gusinyira Gikundiro.

Mu kwezi gushize, nibwo MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia yasinyishije abakinnyi bane b’abanyarwanda, barimo Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina na Rachid Kalisa batangiye kuyikinira ndetse na Rwatubyaye Abdul wari wasigaye kubera impamvu z’ibyangombwa.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier kuri telefone ngendanwa ntibyadukundira kuko yari ’mu nama’.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved