Rwatubyaye na Kone Tidiane barakora imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 13 Gashyantare 2017 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahamije ko kuri uyu mugoroba abafana bari bushobore kwihera amaso myugariro Rwatubyaye Abdoul hamwe na rutahizamu Kone Tidiane mu myitozo yabo ya mbere mu ikipe yambara ubururu n’umweru.

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Rwatubyaye Abdoul mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2016, nyuma yaho uyu musore yari aboneye ko ibyo kwerekeza mu ikipe ya Topolcana bishobora kwanga. Uyu musore wakurikiye mu ishuri rya ruhago rya APR FC, gusinya kwe kwakurikiwe n’amagambo menshi ndetse birangira atagaragaye na rimwe mu myitozo ya Rayon Sports.

Kera kabaye Rwatubyaye Abdoul agiye gukora imyitozo muri Rayon Sports

Rwatubyaye wahise werekeza ku mugabane w’u Burayi gushaka ikipe bikarangira byanze, yaje kugaruka mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, nyuma y’iminsi yari amaze ategerejwe ariko bikarangira ataje. Ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze mu muvugizi wayo Gakwaya Olivier, bwadutangarije ko bishimiye kuza k’uyu musore.

Ati “Birashimishije kuko ni umukinnyi wacu. Icyiza kurushaho ni uko umwanya akinaho twari tumaze iminsi dufiteho ibibzo by’imvune. Turizera ko hari kinini azadufasha”.

Uretse Rwatubyaye Abdoul kera kabaye na we wiyemereye ko yagarutse i Kigali muri Rayon Sports, iyi kipe iherutse gutsindira muri Sudani mu marushanwa nyafurika, yanahamije ko uyu munsi abakunzi bayo bari bunibonere rutahizamu Kone Tidiane, na we wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, aho biteganyijwe ko ari bukore imyitozo ya mbere uyu munsi.

Avuga kuri uyu rutahizamu w’umunya-Mali, Gakwaya yagize ati “Ni byo rwose na we arahari kandi afite ibyangombwa byose. Umukino ukurikira wa shampiyona we na Rwatubyaye umutoza nabashima bazakina”.

Kone Tidiane w’imyaka 24 y’amavuko, asanze Moussa Camara muri Rayon Sports, aho we aje aturuka mu ikipe ya Djoliba Athletic y’iwabo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Rayon Sports ifite imyitozo kuri uyu wa mbere saa 16:00 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, aho yitegura umukino wo kwishyura izahuriramo na Wau Salaam mu mikino ya CAF Confederation Cup mu mpera z’iki cyumweru.

Nkuko byitezwe Rayon Sports nimara gusezerera iyi kipe yo muri Sudani y’Epfo, izahita icakirana na Onze Createurs yo muri Mali, ikipe itsinze muri zombi ihure n’izizaba zaserewe muri Champions League maze itsinze ibone kujya mu matsinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza