Rwatubyaye yari amaze iminsi mu Rwanda nyuma yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi ku mikino ibiri ya Cap-Vert yabaye mu Ugushyingo 2020.
Mu kiganiro yagiranye na B&B FM- Umwezi, uyu mukinnyi wari umaze imyaka ibiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko agiye gukinira FC Shkupi yo muri Macedonia.
Ati “Ni ikipe n’ubushize nari numvikanye na yo mbere yo kubona ikipe muri Amerika, namaze kubasanga aho bari muri Turikiya mu myitozo. Ndashaka kureba ko nakwinjira ku isoko ryo ku mugabane w’i Burayi, hari ibyo nemeranyijeho n’umuyobozi w’iyi kipe.”
Rwatubyaye Abdul yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagurwaga na Sporting Kansas City ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Major League Soccer) muri Gashyantare 2019 avuye muri Rayon Sports.
Nyuma, iyi kipe yamuguranye na Benny Feilhaber wakinaga hagati muri Colorado Rapids, na yo imutiza muri Switchbacks yo mu Cyiciro cya Kabiri, akaba ari yo yakiniraga kugeza mu mwaka ushize w’imikino.
APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda, ni andi makipe byavugwaga ko yifuza uyu mukinnyi.
FK Shkupi ni ikipe nshya yashinzwe mu 2012 nyuma yo kwihuza kw’amakipe ya Sloga na FC Albarsa. Mu mwaka ushize w’imikino, yabaye iya gatanu muri shampiyona ya Macedonia.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!