00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mabombe ayoboye abatoza b’Amavubi y’Abagore bategereje kwemezwa

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Umujyanama mu bya Tekinike mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Rutsindura Antoine, uzwi nka Mabombe ni we biteganyijwe ko azemezwa nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, akazaba ari kumwe n’abandi bane bazafatanya.

Hashize imyaka ibiri Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore idahamagarwa dore ko yaherukaga guhamagarwa muri Werurwe 2019 ubwo habaga umukino wa gicuti wayihuje n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe, iyi kipe y’Abagore yatozwaga na Habimana Sosthène nk’umutoza mukuru, yanganyije n’iya RDC igitego 1-1 kuri Stade Umuganda.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu batoza b’iyi kipe y’u Rwanda y’Abagore habayemo impinduka kuko Habimana Sosthène atazongera guhabwa inshingano nk’umutoza mukuru.

Intebe y’abatoza b’Amavubi y’Abagore izaba yicayeho Rutsindura Antoine ’Mabombe’ nk’umutoza mukuru yungirijwe na Mbarushimana Shaban.

Safari Mustafa Jean Marie Vianney azaba ari umutoza w’abanyezamu, Umunyana Seraphine ari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi. Kayishakire Hadidja azaba ashinzwe ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi (Team Manager) mu gihe Ujeneza Jennifer ari muganga wayo.

Amakuru yandi avuga ko impamvu yo gusimbuza Habimana Sosthène nk’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe ari uko ubu yagizwe umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ y’abagabo ariko umusaruro w’aba batoza wari washimwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA n’ubuhagarariye abagore muri iri Shyirahamwe.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’abagore mu byiciro byombi, izongera gusubukurwa muri Kamena 2021 ari nabwo ikipe y’Igihugu y’Abagore yari kuba ifite imikino ibiri na Djibouti, ariko ikaba yarigijwe inyuma.

Mu 2018, Kayiranga Baptiste ni we wari wahawe gutoza iyi kipe nk’umutoza wayo mukuru ubwo u Rwanda rwakiraga irushanwa rya CECAFA y’ibihugu mu bagore yegukanywe na Tanzania itsinze Ethiopia ku mukino wa nyuma.

Mu gushaka itike yo kuzajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore umwaka utaha, u Rwanda ruzahura na Djibouti, aho umukino wa mbere uzabera muri Djibouti, nyuma y’icyumweru kimwe gusa u Rwanda ruhite rwakira uwo kwishyura i Kigali.

Imikino yo gushaka iyi tike yo kuzajya mu Gikombe cya Afurika mu bagore, yari kuzakinwa ku wa 7 Kamena mu gihe iyo kwishyura yari kuba ku wa 15 Kamena 2021, gusa iheruka kwimurirwa muri Kanama.

Nk’uko CAF yabitangaje, amakipe y’ibihugu y’abagore azajya ahura bitewe n’Akarere aherereyemo, aho u Rwanda ruherereye mu ka CECAFA karimo Uganda, Ethiopia, Kenya, Sudani y’Epfo, Eritrea, Burundi na Djibouti.

Rutsindura Antoine Mabombe (ubanza iburyo) asigaje kwemezwa gusa ubundi agatangira gutoza ikipe y'Igihugu y'abagore
Mabombe asanzwe ari Umujyanama mu bya Tekinike mu ikipe y'Igihugu y'abagabo
Mbarushimana Shaban azaba ari umutoza wungirije mu Amavubi y'abagore
Mbarushimana Shaban si mushya mu kipe y'Igihugu y'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .