00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutayomba warerewe muri APR FC n’umufasha we barwaye bikomeye, basabye gufashwa kwivuza (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kanama 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Rutayomba Jacques wize umupira w’amaguru mu ishuri rya APR FC akanakinira Amagaju FC mu Cyiciro cya Mbere, we n’umufasha we baratabaza abagiraneza nyuma y’uko uyu mugabo arwaye ‘stroke’ naho umugore we akarwara ibibyimba mu nda ku buryo bombi bakeneye agera kuri miliyoni 14 Frw kugira ngo babone ubuvuzi bukwiye.

Rutayomba Jacques ni umwe mu bakinnyi batangiranye n’irerero rya APR FC mu 2009 aho yasohotsemo muri 2012, nyuma ajya gukinira ikipe ya Amagaju FC, ariko na yo ntiyayitindamo kubera imvune.

Kuri ubu, uyu mugabo w’imyaka 28 aba mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, aho abana n’umugore we bamaranye igihe gito, ariko bahujwe n’uburwayi yagize bwo guturika imitsi ijyana amaraso mu bwonko, abenshi bita ‘Stroke’.

Ubwo IGIHE yasuraga uyu muryango, yasanze Rutayomba n’umugore we bari gushaka aho bimukira dore ko inzu basanzwe babamo bishyura 8000 Frw ku kwezi, iri ahantu hatameze neza.

Rutayomba agorwa no kuvuga kubera ikibazo yagize ndetse n’iyo atambuka ubona ko afite ikibazo mu ruhande rw’iburyo rw’umubiri we, aho akenshi yifashisha imbago.

Yabwiye IGIHE ko yafashwe n’uburwayi bwa stroke mu 2019 ubwo yakoraga muri Sosiyete y’Abashinwa yubaka ibigega mu Karere ka Kicukiro ndetse yabagiwe muri CHUK, gusa kugeza uyu munsi ntiyakize kuko akiribwa cyane.

Ati “Stroke yamfashe ngiye kwiyogoshesha. Yamfashe maze icyumweru nkora ntaruhuka. Banjyanye CHUK barambaga, hari marume bita Florien ni we wabikoze. Birangiye yanjyanye iwe, navuyeyo mu 2020 njya kwibana. Nari ntarazana umugore.”

Rutayomba yakomeje avuga ko kuva icyo gihe ubuzima bwamukomereye kuko adakora ndetse akaba ahora mu buribwe bwinshi buturuka ku burwayi bwe butakize neza.

Yavuze ko abaganga bamubwiye ko bizasaba ko avurirwa mu Buhinde cyangwa muri Afurika y’Epfo ndetse na byo bikaba byatwara amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 12 Frw.

Ati “Ntabwo nkora, dore umugore wanjye, turicaye, ntitwinjiza, ni ibintu bibabaje cyane. Abaganga bambwiye ko uburwayi bwanjye bwatwara hafi ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 12 Frw mu Buhinde na Afurika y’Epfo.”

“Uburwayi bwanjye burakomeye, ndaribwa cyane kuva mu 2019, nimuntabare rwose. Ndaribwa gutya [uruhande rwose rw’iburyo] ndaribwa mbese sinakubwira.”

Nubwo uyu mugabo afite ubu burwayi butamworoheye, iyo wumvise inkuru y’umugore we, Mutesi, birushaho kugutera agahinda.

Uyu mugore yabwiye IGIHE ko yafashe icyemezo cyo kuva iwabo i Rubavu akajya kubana na Rutayomba kuko yigeze kumusura agasanga abayeho nabi, amaze amezi abiri atoga kandi agorwa no kurya.

Ati “Twarakundanye, aza kumbwira ko afite ikibazo n’icyabiteye ndabyumva. Yansabye ko tubana ndabyemera, nta kintu yari afite, sinari nzi ngo nzabaho nte.”

“Ndi impfubyi, nararerwaga. Nabibwiye umugore wanderaga arabyanga, turashwana. Yari umuganga, yaragiye mbiganizaho umugabo we, aranyemereraa ariko arambwira ngo sinzagaruke. Nagurishije imyambaro kugira ngo mbone itike inkura ku Gisenyi. Nabonaga nta muntu umwitaho, atoga, kurya, mbese nta kintu ashoboye.”

Yakomeje avuga ko nyuma yaho ari bwo na we yagize ikibazo mu nda, akajya agira ngo biterwa n’imihango mu gihe nyuma yagiye kwa muganga bagasanga afite ikibyimba mu nda.

Ati “Nyuma yaho nanjye natangiye kujya ndibwa mu nda ariko nkabimuhisha. Nararibwaga kugeza ha handi mpfuna nkapfuna amaraso ariko simbimwereke. Nyuma twabibwiye se wabo, tujya kwa muganga, naciye muri ‘Echographie’ basanga mfite ikibyimba, ariko barambwira ngo bazambaga.”

“Nagiye muri ‘coma’, bisaba iminsi itatu kugira ngo bambwire uko byagenze. Bambwiye ko basanze atari ikibyimba gusa, ahubwo hari n’ururura basanze rwapfuye bakuyemo, bambwira ko gutwita bizangora.”

Mutesi, yavuze ko nubwo yabazwe ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, ariko kuri ubu akiva amaraso mu mukondo ndetse umuganga yamubwiye ko agomba gushaka nibura miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yongere kubagwa.

Ati “Muganga namubwiye ko aho bambaze nkibabara, arambwira ngo nzasubireyo, nkusanye amafaranga batandukanye inda yose barebe ikibazo kirimo. Ndabara, ngenda nunamye.”

“Yarambwiye ngo bishobotse tariki 15 z’uku kwezi wagaruka tugahita tugukorera. Yambwiye ko byatwara miliyoni 2 Frw. Nasaba buri umwe wese agire icyo adufasha kuko ndababara cyane pe kandi uko utinda ni ko indwara igenda yiyongera. Nsabye ninginga kandi Imana yabaha umugisha utagabanyije.”

Ushaka gushyigikira Rutayomba Jacques yakwifashisha nimero ya telefoni y’uyu mugabo ari yo 0788348891 (Rutayomba Jacques).

Rutayomba Jacques wanyuze muri Académie ya APR FC n'umugore, bombi bakenye agera kuri miliyoni 14 Frw yo kwivuza
Rutayomba yarwaye stroke mu 2019, ariko abaganga bamubwiye ko kugira ngo akire azivuriza mu Buhinde cyangwa muri Afurika y'Epfo
Umugore wa Rutayomba, Mutesi, yabazwe ku wa Kabiri w'icyumweru gishize ariko agomba kongera gusubirayo bakareba ikibazo afite kuko ava amaraso mu mukondo kandi kandi akaba aribwa cyane

Video: Mutesa Shaffy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .