Rutanga yatsindiye Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Zambia (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kamena 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports, Eric Rutanga, yaraye atsinze igitego mu mukino ushobora kuba uwa nyuma muri iyi kipe, aho mu mpera z’iki cyumweru azerekeza muri Zambia kurangizanya na Nkana FC imwifuza.

Ku munota wa 55 w’umukino Rayon Sports yanyagiyemo Gicumbi FC ibitego 7-1 kuri uyu wa Kane mu gikombe cy’Amahoro, nibwo Rutanga Eric yinjiye mu kibuga asimbura Mudeyi Suleiman, atanga umupira wavuyemo igitego cya Ulimwengu Jules ku munota wa 58 mbere yo gutsinda icye ku wa 65.

Uyu mukinnyi yishimiye iki gitego akuramo umupira, yereka abafana numero 3 yambaraga muri iyi kipe, ariko ahabwa ikarita y’umuhondo n’umusifuzi Uwikunda Samuel.

Aganira n’itangazamakuru, Rutanga Eric yemeje ko mu mpera z’iki Cyumweru aribwo yerekeza muri Zambia, aho agiye kuvugana na Nkana FC yamubwiye ko imushaka.

Ati "Ndakeka ni wo mukino dutsinzemo ibitego byinshi kuva nagera muri Rayon Sports ndetse kuva nkina umupira w’amaguru ku rwego rwisumbuye. Ntabwo ari ibanga, nzajya muri Zambia ku wa Gatanu, mfite itike y’indege. Nzerekeza muri Nkana FC. Ntabwo ari igeragezwa, ndi umukinnyi w’ikipe y’igihugu [ntabwo narikora].”

Uyu mukinnyi yavuze ko yari amaze iminsi avugana n’iyi kipe kuri telefoni, aho yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports uruhusa rwo kujya kuvugana na yo, babasha kumvikana akayikinira, byakwanga akagaruka agasoza amasezerano ye azarangirana n’Igikombe cy’Amahoro.

Rutanga wari umaze iminsi yaratakaje umwanya ubanza mu kibuga nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umutoza mukuru Robertinho wamusimbuje ku mukino wa Police FC muri shampiyona, agasohoka agaragaza ko ababaye, ndetse kuva ubwo umwanya we ugahabwa Irambona Eric, yemeje ko byamugizeho ingaruka zitari nziza.

Ati” Hari utubazo nagiye ngirana n’abatoza ariko abayobozi bamfasha kubyakira. Kandi ubu nibonaga mu ikipe.”

Rutanga amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC yakurikiyemo.

Rutanga Eric ashimirwa na Ulimwengu na Mugisha Gilbert nyuma yo gutsinda igitego amaze iminota 10 asimbuye
Uyu myugariro w'ibumoso yahise akuramo umupira yerekana numero 3 yambara mu mugongo
Umutoza wungirije, Wagner do Nascimento yamumennyeho amazi ubwo yacaga ku ntebe y'abasimbura yishimira igitego
Umusifuzi Uwikunda Samuel aha Rutanga ikarita y'umuhondo nyuma yo kwishimira igitego akuramo umupira
Rutanga Eric arerekeza muri Zambia FC kuri uyu wa Gatandatu
Igitego cye cyashimishije abafana ba Rayon Sports
Umukinnyi wo hagati mushya wa Rayon Sports, Olokwei Commodore (iburyo) yarebye uyu mukino ari kumwe n'umuhagarariye, Prince
Ulimwengu yatsinze ibitego bine muri uyu mukino Rayon Sports yanyagiyemo Gicumbi FC ibitego 7-1, atahana umupira wakinwe

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza