Rutanga Eric yemerewe gukina umukino wa Rayon Sports na Enyimba FC

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Nzeri 2018 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Myugariro wa Rayon Sports ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric, ashobora kwiyongera ku rutonde rwabo izifashisha ku mukino uzayihuza na Enyimba FC kuri iki Cyumweru.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Rutanga yari yahawe ikarita y’umuhondo imubuza kuzakina umukino wo kwishyura. Ni nyuma y’uko yari asibye umurongo umusifuzi yari aciye yerekana aho ikosa ryabereye.

Abafana ba Rayon Sports ndetse n’umutoza ntibamubaraga mu bo izifashisha mu mukino wo kwishyura, nubwo yajyanye n’abandi ngo abatere akanyabugabo.

Gusa ibaruwa impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Rayon Sports, igaragaza ko Mukunzi Yannick ariwe mukinnyi wenyine utemerewe gukina umukino wa Rayon Sports na Enyimba FC.

Kuba urwandiko CAF yandikiye Rayon Sports rugaragaza ko Rutanga atabujijwe uyu mukino bimuha amahirwe yo kuzafasha iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera muri Nigeria aho icumbitse muri Golden Tulip Hotel iri mu murwa mukuru wiki gihugu, Lagos.

Biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu aribwo Rayon Sports n’abagiye bayiherekeje bafata indege berekeza mu mu mujyi wa Abia ahazabera umukino.

Umukino uzahuza Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederations Cup na Enyimba FC yo muri Nigeria, ugetanyijwe kuri iki Cyumweru ku isaha ya saa cyenda z’I Kigali.

Myugariro Rutanga Eric azakinira Rayon Sports kuri iki cyumweru ikina na Enyimba FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza