Rutahizamu Yannick Bizimana yasinyiye Rayon Sports avuye muri AS Muhanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kamena 2019 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu washakishwaga n’amakipe atandukanye arimo APR FC na Police FC, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports.

Uyu rutahizamu wavugishije amakipe akomeye mu Rwanda nyuma yo gutsindira AS Muhanga ibitego 14 muri shampiyona ishize, yatangajwe nk’umukinyi wa Rayon Sports kuri uyu wa Kane binyuze ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Rayon Sports yagize iti “Yannick Bizimana yemeye amasezerano yo gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri. Uyu rutahizamu w’umunyarwanda ukiri muto yatsinze ibitego 14 mu 2018-19 akinira AS Muhanga. Yasinyiye Gikundiro nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize.”

Bizimana yerekeje muri AS Muhanga mu 2017-18 nyuma yo gutizwa na Gitikinyoni FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Mu makipe yamushakaga bivugwa ko harimo APR FC yamukurikiranye cyane nyuma y’uko ayitsinze ibitego bibiri mu mukino wa shampiyona.

Ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Muhanga ntacyo byaje kugeraho dore ko uyu musore we yifuzaga kubona ikipe yabonamo umwanya uhoraho wo gukina ndetse abanzamo.

Amakuru avuga kandi ko ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena, abayobozi ba Police FC bahuye n’uyu musore akemera gusinya imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo guhabwa miliyoni 2.5 Frw ndetse n’umushahara w’ibihumbi 300 Frw.

Gusa AS Muhanga biciye kuri Perezida Ndayisaba Damascène ndetse n’umutoza wayo Abdou Mbarushimana, bagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bifuza ko uyu ruyahizamu yakwerekeza muri Gikundiro mu gihe baba bishyuwe miliyoni eshanu nk’ikiguzi cy’umwaka Yannick asigaranye muri iyi kipe, maze nabo bagaha Gikundiro urupapuro rumurekura (release letter).

Uyu rutahizamu abaye uwa kane usinyiye Rayon Sports nyuma ya Commodore Olokwei wo muri Ghana, Iragire Saidi wavuye muri Mukura VS, Ndizeye Samuel wavuye muri Vitalo na Runanira Hamza wari muri Marines FC.

Yannick ni rutahizamu watunguye benshi bakurikirana umupira w'amaguru mu Rwanda
N'ubwo ikipe ya APR FC yagerageje kuganira nawe ariko ibiganiro ntacyo byatanze
Perezida ndetse n'umutoza ba AS Muhanga nibo bagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu musore asinya muri Rayon Sports

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza