00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa, amarozi, ubusinzi, imisifurire mibi; iby’ingenzi byaranze shampiyona 2020/2021

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2020-2021 yaranzwe n’ibintu byinshi, birimo abakinnyi na bamwe mu batoza bashinjwe ubusinzi, ruswa n’amarozi.

Iyi shampiyona yakinwe mu buryo budasanzwe bw’amatsinda, aho hari ibice bibiri, amakipe 8 yitwaye neza ahatanira igikombe mu gihe andi 8 yo yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo hari byinshi byaranze iyi shampiyona, IGIHE yagerageje kwegeranya bimwe by’ingenzi byabaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ruswa yongeye kuvugwa muri shampiyona y’u Rwanda

Ruswa mu bakinnyi ba Kiyovu Sports

Nk’uko byumvikanye mu ijwi rya Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ndetse na Karekezi Olivier wari umutoza mukuru w’iyi kipe, abakinnyi barindwi b’iyi kipe ngo bahawe ruswa ngo batsindishe ikipe yabo.

Mbere y’uko shampiyona ihagarikwa na Minisiteri ya Siporo kubera icyorezo cya Covid-19, hari hakinywe imikino itatu ku makipe amwe ndetse abandi bari bakinnye umukino umwe, abandi ibiri.

Ikipe ya Kiyovu Sports yo yari yakinnye imikino itatu ariko itsindwamo ibiri irimo uwo batsinzwe na Marines FC kuri Stade ya Kigali 3-0.

Nyuma y’uyu mukino Kiyovu yatsinzwemo na Marines FC 3-0, Perezida wa Kiyovu Mvukiyehe Juvenal yabwiye abatoza ko hari abakinnyi b’iyi kipe bari bahawe amafaranga ngo bagire uruhare mu gutsindwa uyu mukino.

Karekezi Olivier aganira na B&B Umwezi, yahamije ko hari abakinnyi barindwi ba Kiyovu biyemereye ko bahawe amafaranga ngo bafashe Marines FC gutsinda Kiyovu Sports.

Ati “Gutsindwa na Marines FC 3-0 nabyakiriye nk’ibisanzwe kuko mu mupira habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya. Narabyakiriye ko nyine abakinnyi basuzuguye Marines FC iraza irabatsinda.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko mu kwezi k’Ukuboza 2020, Perezida wa Kiyovu, Mvukiyehe Juvenal yamubwiye ko hari abakinnyi b’iyi kipe bariye ruswa.

Ati “Ahubwo nyuma yaho mu kwezi kwa 12 bahagarika shampiyona, Perezida ubwe yarambwiye ati ’hari abakinnyi bariye ruswa’.Bagera kuri barindwi."

Uyu mutoza yahamagaye abo bakinnyi ngo ababaze koko niba baba barariye ruswa, bamwemerera ko bayiriye koko bayihawe n’abo muri Komite yacyuye igihe.

Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko ibi byabaye impamvu yo kumutegeka kutazongera gukinisha abakinnyi barimo Habamahoro Vincent na James Tubane ukina mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Mukura VS yumvikanye ishaka guha ruswa umunyezamu wa Gasogi

Tariki ya 15 Kamena 2021 nibwo humvikanye bamwe mu bavuga ko ari abakunzi ba Mukura Victory Sport et Loisirs, bahamagara kuri telefone umunyezamu wa Gasogi United, Mazimpaka André bamusaba ko yakwemera bakamuha amafaranga akazitsindisha ku mukino bari bafitanye wanarangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1.

Icyo gihe humvikanye umukozi wa Volcano Ltd, Kanyarwanda Hussein ushinzwe abashoferi muri iyi kampanyi na Muvunyi Fils wahoze ari umukinnyi w’iyi kipe bombi bahamagara Mazimpaka André kuri telefone igendanwa bamusaba kwitsindisha bakamuha amafaranga ariko uyu munyezamu ababera ibamba. Hussein we yabwiraga uyu munyezamu ko yamworohereza akamuca amafaranga make, undi amuca miliyoni ebyiri, ntibabasha kumvikana.

Muri APR FC hongeye kuvugwamo imyitwarire mibi.

Muri iyi kipe, uyu mwaka w’imikino hagaragayemo bamwe mu bakinnyi bayo bagaraweho imyitwarire mibi ndetse umwe muri bo bimuviramo kwirukanwa.

Abo bakinnyi ni Bukuru Christophe wirukanywe ku 16 Kamena 2021, ubwo APR FC yatangaza ko uyu mukinnyi yagaragaje imyitwarire mibi, undi ni Niyonzima Olivier uherutse kuvugwaho gusohoka mu mwiherero w’ikipe atabifitiye uruhushya, bimuviramo guhagarikwa umukino umwe ndetse anakatwa amafaranga ku mushahara we. Undi wari wabanjirije aba bombi, ni Ishimwe Kevin wavuzweho gushyamirana n‘umutoza Adil Muhammed Erradi, bikamuviramo kwirukanwa n‘iyi kipe y‘Ingabo.

Perezida wa Kiyovu n’uwari umutoza wayo bitanye ba mwana ku musaruro w’ikipe.

Nyuma y‘umukino wa mbere wa Kiyovu mu makipe umunani yahataniraga igikombe, Rutsiro FC yatsinzemo iyi kipe 2-1 wabereye kuri Stade Umuganda, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise buhagarika Karekezi ariko babyita ko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nkuko babishyize mu Itangazo bageneye abakunzi b‘iyi kipe.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, hagaragaramo ko iki cyemezo cyaturutse ku kuba Karekezi Olivier yararenze “Ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe n’amabwiriza ya Ferwafa n’ay’Igihugu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.“

Uyu mutoza we avuga ko gushinjwa ibyo kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, atari ukuri kuko umukino Kiyovu yatsinzwemo na Rutsiro FC, hari abakinnyi Mvukiyehe yari yamusabye kudakinisha ariko nk’umutoza akabakinisha kuko yabonaga bahagaze neza. Ibi byatumye nyuma y’uyu mukino Karekezi yohererezwa ubutumwa na Perezida w’iyi kipe, amubwira ko arambiwe kwihanganira umusaruro mubi ndetse ko bakwiye kuzinga ibyabo bakagenda.

Abatoza icyenda ntibasoje shampiyona:

Muri uyu mwaka w‘imikino hagaragaye abatoza bagera ku icumi, batandukanye n‘amakipe yabo bamwe birukanywe abandi basezeye ku nshingano zabo kubera kutagera ku ntego bari biyemeje.

Ku ikubitiro umwongereza wari umutoza mukuru wa Etincelles FC, Colum Shaun Selby yasezeye iyi kipe nyuma yo gutsindwa ibitego bitanu kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Umutoza Colum Shaun Selby yatangaje ko yasezeye ku Cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021 avuga ko Perezida w’ikipe yashakaga kugira uruhare mu gupanga ikipe. Yagize ati "Ni byo koko namaze gusezera ku kazi ko gutoza ikipe ya Etincelles FC. Impamvu nyamukuru ni uko Perezida wa Etincelles FC yashakaga kugira uruhare mu gupanga ikipe ndabyanga."

Kiyovu Sports yatandukanye n‘abatoza batatu barimo Karekezi Olivier wasezerewe, Kagabo Ahmed wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ariko agasezera iyi kipe kuko umwanya wo kuba mu mwiherero wari muto,undi ni uwari wasimbuye Kagabo, Thumaine Emmanuel ariko na we nyuma y‘umukino Kiyovu yatsinzwemo na Gasogi United 1-0 i Busegera, agahita atandukana n‘iyi kipe ku mpamvu z‘uko yari asoje amasezerano y‘amezi abiri yari yasinye.

Ku wa 12 Gicurasi 2021 ni bwo AS Muhanga yasezereye uwari umutoza mukuru wayo, Nduwantare Ismaël kubera umusaruro mubi. Undi wamukurikiye ni Seninga Innocent wirukaniwe ku kibuga cya Busegera FC ubwo Gasogi United yatsindaga Musanze FC 4-1. Hahise hakurikiraho abatoza babiri ba Police FC, Haringingo Francis n’umwungiriza we Rwaka Claude bahagaritswe ku wa 15 Kamena 2021 kubera umusaruro mubi. Undi ni Rodolfo Antonio Zapata wahagaritswe n’ubuyobozi bwa Mukura VS nyuma y‘umusaruro mubi iyi kipe yagize muri uyu mwaka.

Amarozi yongeye kuvugwa mu mupira w’u Rwanda.

Nkuko byagenze mu myaka ishize mu Rwanda, uyu mwaka nabwo hongeye kumvikana amarozi mu makipe, aho rutahizamu wa Kiyovu Sports ukomoka muri Nigeria, Babuwa Samson yatangaje ko yagiye ahangana n’imyuka mibi aho yakekaga ko yarozwe na bagenzi be bakinanaga. Uyu mukinnyi ndetse yashyamiranye na mugenzi we, Munezero Fiston aho yavugaga ko yamufatiye icupa ry’amazi ubwo bari mu myitozo.

Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko abatoza ba Kiyovu bagiye bamusaba gukoresha amarozi akabyanga bitewe n‘imyemerere ye. Iki kintu cyateje umwuka mubi muri iyi kipe ndetse uyu rutahizamu aza no guhagarikwa by‘agateganyo.

RIB yataye muri yombi umukinnyi wa Sunrise FC imufatiye kuri Stade

Tariki ya 10 Kamena 2021, nyuma y’umukino Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1 kuri Stade ya Nyagatare,RIB yataye muri yombi myugariro Mugabo Gabriel wa Sunrise FC wavuzweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wubatse.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB‘ rwemereye IGIHE ko koko Mugabo yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubusinzi bwongeye kuvugwa mu makipe amwe

Kimwe mu bintu byongeye kuvugwa cyane muri uyu mwaka w’imikino, ni ubusinzi. Muri Gicurasi ubwo umutoza Seninga Innocent yirukanwaga muri Musanze FC (na we wavuzweho ubusinzi), yatangaje ko muri iyi kipe hari abakinnyi banywa inzoga bigahishirwa n‘ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team manager), bikaba byaratumye iyi kipe yisanga mu makipe umunani yahataniraga kutamanuka.

Ibi byaje byiyongera ku byavuzwe kuri rutahizamu wayo, Mutebi Rashid muri uko kwezi yahagaritswe azira gusohoka mu mwiherero atahawe uruhushya, akajya kunywa inzoga no kuzizana mu mwiherero akazinyweramo ndetse yaje kubisabira imbabazi.

Indi kipe yavuzwemo ubusinzi, ni Etincelles FC ubwo umunyezamu wayo, Biganza wari intizanyo ya Rayon Sports FC. Uyu munyezamu yasohotse mu mwiherero nta ruhushya ahawe ajya hanze kunywa inzoga agaruka mu rukerera ariko arabihanirwa.
Muri iyi kipe kandi birukanye uwari umuganga wayo, Byiringiro Joël nawe wavuzweho ubusinzi.

FERWAFA yakajije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Nkuko byagaragaye, Ishyirahamwe ry‘Umupira w‘Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA‘ mu mikino ibiri isoza shampiyona, ryakajije ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse abanyamakuru b‘imikino barakumirwa ariko bamwe mu bafana b‘amakipe boroherezwa kureba iyo mikino.

Amabwiriza y’iri shyirahamwe mbere y’uko shampiyona itangira, yavugaga ko buri kipe yakiriye umukino igomba guha FERWAFA urutonde rw’abanyamakuru batarenze 30 bemerewe gukurikirana umukino.

Gusa ku mikino imwe n’imwe hagiye hagaragara ikintu kitavuzweho rumwe n’itangazamakuru, aho wasangaga ku rutonde rw’abanyamakuru bagomba kureba umukino, ikipe yakiriye yavanzemo n’abafana (bahimbiwe ibitangazamakuru bakorera). Nyamara ugasanga hari abanyamakuru baburaga uko bayikurikirana.

Ikipe zo mu Majyepfo y’u Rwanda zagowe na shampiyona uyu mwaka

Nkuko byagaragaye, ikipe ya Mukura VS na AS Muhanga zagowe cyane n’uyu mwaka, ndetse imwe muri zo ubu irabarizwa mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Mukura VS byasabye ko itegereza umunsi wa nyuma, aho byayisabye gutsinda AS Muhanga 4-1. Ibi byatumye iyi kipe yari ihagarariye Akarere ka Muhanga ica agahigo ko gusoza shampiyona nta nota ifite kuko yatsinzwe imikino yose uko ari 13.

APR FC yongeye kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe

Nkuko byari byagenze mu mwaka w’imikino 2019-2020 ubwo shampiyona yahagarikwaga hamaze gukinwa imikino 23 gusa, ninako byagenze muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 ubwo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona nta mukino n’umwe itsinzwe muri cumi n’itatu yakinnye kuko yatsinzemo cumi n’ibiri, inganyamo umwe na AS Kigali FC 1-1.

Umutoza umwe yirukanywe akiri gutoza umukino

Tariki ya 23 Gicurasi 2021 mu mukino w’amakipe umunani yari ahataniye kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Musanze FC yatsinzwe na Gasogi United 4-1, umukino ugeze ku munota wa 63, umuyobozi w’iyi kipe yahise atangaza ko uyu mutoza yirukanywe. Icyo gihe Tuyishime Placide yagize ati “Njyewe nka Perezida ndamwirukanye.“

Icyo gihe yakomeje agira ati ”Tumusezereye ku munota wa 63 w’umukino kuko twabonaga ntacyo ari gukora.”

Imisifurire yongeye kuvugwaho kubogama nkana

Ku wa 27 Kamena 2021 mu mukino Musanze FC yatsinzemo AS Muhanga 3-1, nyuma y’awo abakinnyi b’iyi kipe y’i Muhanga begereye umusifuzi wo hagati n’uburakari bwinshi bavuga ko yabasifuriye nabi.

Abandi basifuzi bavuzwe muri uyu mwaka, ni Twagirumukiza Abdoulkarim wasifuye umukino wa Rayon Sports FC yatsinzwemo na APR FC 1-0 ku wa 16 Kamena. Muri uyu mukino Rayon ivuga ko hari penaliti itahawe ku ikosa bavuga ko ryakorewe Nzinga Luvumbu.

Undi mukino utaravuzweho rumwe ni uwa Rayon Sports FC yanganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 ariko uruhande rwa Kiyovu ruvuga Ruzindana Nsoro yabimye penaliti yakorewe Armel Ghislain.

Mu isozwa rya shampiyona, umukino Gorilla FC yatsinzemo Sunrise FC 2-1, umutoza mukuru w’iyi kipe ya Kicukiro, Ruremesha Emmanuel yavuze ko nubwo batsinze uyu mukino ariko uwari umusifuzi yabanje kubimpa penaliti yari yakorewe Nizeyimana Jean Claude.

Uretse ibi byagarutsweho, hari n‘ibindi bimwe byagiye bigaragara nko kuba abaje imbere mu batsinze ibitego byinshi ari abanyamahanga babiri, Robert Saba wa Kiyovu yatsinze ibitego icumi mu gihe Hussein Shaban wa AS Kigali FC yatsinze ibitego icyenda.

Karekezi Olivier yahamije ko hari abakinnyi barindwi ba Kiyovu bariye ruswa muri uyu mwaka
Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu bavuzweho kurya ruswa muri uyu mwaka
Mukura VS yarokokeye ku munsi wa nyuma wa shampiyona
Thumaine Emmanuel ari mu batoza batatinze muri Kiyovu Sports uyu mwaka
Rodolf Antonio Zapata wari umutoza mukuru wa Mukura VS, yahagaritswe shampiyona itararangira
Babuwa Samson yashinje Kiyovu gukoresha uburozi muri uyu mwaka
APR FC ku nshuro ya kabiri yikurikiranya yongeye kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe
Niyonzima Olivier yavuzweho imyitwarire mibi yashoboraga kumwirukanisha
Bukuru Christophe we yirukanywe muri APR FC kubera imyitwarire mibi yagaragaje
Umwongereza watozaga Etincelles FC, Colum Shaun Selby yasezeye avuga ko ubuyobozi bwivanga mu kazi ke
Kiyovu Sports muri uyu mwaka yavuzwemo gukoresha amarozi
AS Muhanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri itsinzwe imikino 13 yose
Seninga Innocent yikunywe ku munota wa 63 w'umukino Musanze FC yatsinzwemo na Gasogi United 4-1
Saba Robert wa Kiyovu niwe watsinze ibitego byinshi (10)
Hussein Shaban wa AS Kigali FC yabaye uwa kabiri watsinze ibitego byinshi (9)
Bamwe mu basifuzi bavuzweho kwitwara nabi muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .