Kwamamaza

Ruremesha mu ihurizo ryo kurambagiza abakinnyi bakamutera umugongo

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 08:53' na Manzi Rema Jules


Umutoza mushya wa Etincelles FC, Ruremesha Emmanuel yatangaje ko ahangayikishijwe no kuba abakinnyi batandukanye ari kwegera abasaba kumusanga muri Etincelles badashaka kujya gukinira i Rubavu ibi bikaba bishobora kuzatuma atabasha kugura abo yifuza.

Etincelles FC yarokotse kumanuka mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize ibifashijwemo na Seninga Innocent wayisanze ku mwanya wa 15 icyizere ari gike cyo kutamanuka ayifasha kurangiza ari iya 12 ahita ayivamo yerekeza muri Police FC.

Umutoza waje kumusimbura, Ruremesha Emmanuel avuga ko ikibazo gikomeye afite kugeza ubu ari uko abakinnyi bakomeye batakifuza kujya gukina kure y’Umujyi wa Kigali bityo uwo arimo kugeraho wese amusaba kujya gukinira Etincelles ahita amubwira ko agishaka ikipe i Kigali azaza ari uko yayibuze.

Aganira na IGIHE yagize ati “Nifuzaga abakinnyi bagera ku munani ariko biragoye kuko abeza bagufasha ntibashaka kuva i Kigali. Hari n’abo nagiye mvugisha ariko bakampakanira. Turaba dutegereje nko mu cyumweru gitaha nibwo tuzatangira kugura ariko biragoye kubona abo wifuza.”

Uyu mutoza avuga ko kuri uyu wa Gatatu agomba gutangirana imyitozo n’abo yasanze mu ikipe akabanza akabareba mu myitozo kugira ngo amenye niba hari abo azasezerera n’imyanya akeneye gushyiramo abandi bashya.

Ruremesha yagiye muri Etincelles nyuma yo gutandukana na Gicumbi FC yari amazemo imyaka ibiri ariko akaba yaragowe cyane n’ubukene bw’iyi kipe bwatumaga idahemba abakinnyi.

Ruremesha ari kwegera abakinnyi bakomeye bakamwangira ngo ntibakinira i Rubavu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved