Rurangirwa yasabye FERWAFA gutanga inkunga yagenewe amakipe y’abagore cyangwa hakitabazwa FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Mata 2021 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikipe ya Rugende WFC, Rurangirwa Louis, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, asaba ko amakipe y’abagore yahabwa amafaranga yagenewe mu bihe bya COVID-19 binyuze mu bwumvikane bitaba ibyo hakitabazwa FIFA.

Kuva muri Nzeri 2020, amakipe y’abagore mu Rwanda ategereje guhabwa miliyoni 151 Frw yagenewe mu nkunga yatanzwe na FIFA mu bihe bya COVID-19.

Ku wa 27 Gashyantare 2021, Umuyobozi wa Rugende WFC, Rurangirwa Louis, yareze Komite Nyobozi ya FERWAFA mu Kanama Nkemurampaka, kemeza ko icyo kibazo cyahabwa umurongo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri hagamijwe kwihutisha igikorwa cyo guha amafaranga abamaze kuzuza ibisabwa.

Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwari bwasabwe "gufasha amakipe kunoza gahunda zayo zikagaragaramo gahunda zifitanye isano n’icyo inkunga yagenewe n’abatarandika basaba bakibutswa."

Uyu muyobozi yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA tariki ya 3 Mata 2021, asaba ko byakorwa mu bwumvikane cyangwa hakitabazwa FIFA.

Muri iyo baruwa yageneyemo kopi Minisitiri wa Siporo, Rurangirwa yagize ati “Komisiyo yari yemeje ko amafaranga agomba gutangwa mu byumweru bibiri, mu yandi magambo ni ukuvuga tariki ya 14 Werurwe 2021 […] turifuza ko byakorwa mu bwumvikane hatabayeho gutabaza FIFA.”

Rurangirwa Louis yavuze ko nihashira icyumweru iki kibazo kidakemuwe, yiteguye kwitabaza Akanama Nkemurampaka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Imiterere y’amafaranga amakipe yishyuza

Muri Kamena 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryageneye buri federasiyo hafi miliyari 1,5 Frw (miliyoni 1,5$) arimo ibihumbi 500$ agenewe umupira w’abagore muri ibi bihe bya Coronavirus.

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki ya 4 Nzeri 2020, yemeje ko iyi nkunga ya “FIFA WOMEN FOOTBALL GRANT” yagenewe amakipe yo mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagore, izakoreshwa no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Aya makipe yari yagenewe iyi nkunga, yahawemo miliyoni 151 Frw, Ikipe z’Igihugu z’Abagore zigenerwa miliyoni 100 Frw arimo miliyoni 50 Frw ku ikipe nkuru, amarushanwa y’abana agenerwa miliyoni 38 Frw, amahugurwa y’abagore agenerwa hafi miliyoni 24 Frw, guteza imbere abasifuzi b’abagore bihabwa miliyoni 9 Frw.

Hemejwe kandi ko gutegura gahunda yo kugera ku iterambere rirambye ry’umupira w’abagore mu Rwanda bizatwara miliyoni 10 Frw, ingengo y’imari izakoreshwa mu gutanga inkunga y’ibikoresho by’umupira w’amaguru ku makipe y’abagore n’ay’abana b’abakobwa (imipira yo gukina) bigatwara miliyoni 50,9 Frw mu gihe gutangiza amashuri ane y’icyitegererezo y’abana b’abakobwa byagenewe miliyoni 84 Frw.

Mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabaye ku wa 3 Mutarama 2021, iki kibazo cy’uko abanyamuryango batarabona aya mafaranga agenewe umupira w’abagore cyagarutsweho.

Icyo gihe, Umuyobozi wa Youvia WFC, Ndarama Assoumani, yabajije umubare w’amafaranga amakipe y’abagore azahabwa kugira ngo abashe kuyapangira n’igihe ntarengwa FERWAFA yashyizeho kigomba gukurikizwa mu kuzuza ibisabwa kugira ngo ayo mafaranga azatangwe.

Komiseri ushinzwe Umutungo muri FERWAFA, Kankindi Anne Lise, yavuze ko hataremezwa umubare w’amafaranga buri kipe yabona kuko bizaterwa n’azaba yujuje ibisabwa bigaragaza icyo azakoreshwa.

Yagize ati “Umubare mbumbe ni miliyoni 151 Frw, azatangwa mu myaka ibiri, ntabwo turicara ngo tugene amafaranga azajya kuri buri kipe, bizaterwa n’umubare w’amakipe azerekana ko azitabira ibikorwa muri uyu mwaka ugiye kuza. Nitumara kumenya umubare w’amakipe ni bwo amafaranga azabamenyeshwa.”

“Ikindi yabajije [Umuyobozi wa Youvia WFC], yabajije itariki ntarengwa, yararenze, twabasabaga ngo ibyo mugomba gutanga ku buyobozi bukuru mubitange, byerekana ko mwiteguye gutangira imyitozo, niba hari abafite abana bato b’abakobwa bashobora gukina tubibone ku gira ngo amafaranga abe yatangwa ku cyo yagenewe.”

Ku ruhande rw’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, we yavuze ko aya mafaranga adakwiye guhuzwa cyane na COVID-19.

Ati “Ariya mafaranga ibihumbi 500$ nta nubwo dukwiye kuyahuza na COVID-19, agenewe guteza imbere umupira w’abagore mu gihe gito n’ikirambye. Hari n’amashyirahamwe y’imikino yayafashe, ayashyira ku myaka ine, twebwe twayashyize ku myaka ibiri kuko niba hari ayagenewe Ikipe y’Igihugu hari abatubaza ngo habura iki ngo muyohereze?”

“Agenewe amahugurwa azaguma kuri federasiyo, ikizabaho ni uko aho kugira ngo umutoza w’ikipe y’abagore yishyure mu gihe yitabiriye amahugurwa, federasiyo izamwishyurira. Ayo mafaranga ntabwo twayaha amakipe, ariya miliyoni 150 Frw komiseri yavuze ni yo azahabwa amakipe mu gihe cy’amarushanwa, ubu nta marushanwa ahari, igihe imyitozo yatangira ashobora gutangwa. Acunzwe neza, abitswe neza kandi azakoreshwa icyo yagenewe.”

Ubwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yagenaga uburyo amakipe agabanywa inkunga ya miliyoni 1$ (muri miliyoni 1,5$ yari yatanzwe ariko ay’abagore agashyirwa ukwayo) yo kugoboka amakipe mu bihe bya COVID-19, amakipe y’abagore yemewe nk’abanyamuryango ba FERWAFA yagenewe miliyoni 5 Frw kuri buri imwe, atari abanyamuryango ahabwa miliyoni 4 Frw kuri buri imwe, ariko agatangwa mu byiciro bibiri.

Buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo yagenewe miliyoni 28 Frw mu gihe iyo mu cya Kabiri yahawe miliyoni 10 Frw.

Ku wa 23 Ugushyingo ni bwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko Shampiyona y’Abagore ya 2019/20 igirwa impfabusa kubera COVID-19 mu gihe iki cyemezo cyamenyeshejwe abanyamuryango mu ibaruwa bandikiwe ku wa 31 Ukuboza 2020.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe umwaka mushya w’imikino ushobora gutangirira.

Rurangirwa Louis yasabye FERWAFA gutanga inkunga yagenewe amakipe y’abagore cyangwa hakitabazwa FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .