00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurangirwa Louis yakuyemo ake karenge mbere y’amatora ya FERWAFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Kamena 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Rurangirwa Louis wari uhanganye na Nizeyimana Mugabo Olivier nk’abakandida babiri biyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yakuyemo kandidatire ye mbere y’iminota mike ngo habe amatora, avuga ko amategeko atubahirijwe.

Rurangirwa yari yiyamamarije kuyobora FERWAFA ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutsindwa na Rtd Brig Gen Sekamana Damascène watorewe kuyobora iri Shyirahamwe mu 2018.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 ni bwo abanyamuryango ba FERWAFA babyukiye mu matora y’Umuyobozi wayo mushya usimbura Sekamana Damascène weguye muri Mata uyu mwaka.

Nyuma y’uko Kalisa Adolphe uyobora Komisiyo y’Amatora yari amaze kuvuga uburyo akorwamo, Rurangirwa Louis yatangaje ko akuyemo kandidatire ye kubera ko hari amategeko atubahirijwe.

Uyu mukandida ashinja uruhande bahanganye ko mu barugize harimo abasanzwe bafite inshingano muri Leta, ku buryo zitabemerera kuba mu buyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni icyemezo yavuze ko gishingiye ku Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga nº 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta.

Umuyobozi urebwa n’iri tegeko ngenga yemerewe kuba umunyamuryango w’umuryango utari uwa Leta. Icyakora ntiyemerewe kuyobora umuryango utari uwa Leta keretse igihe uwo muryango ugizwe gusa n’abayobozi barebwa n’iri tegeko ngenga cyangwa se ari umwihariko wabo nubwo hakwiyongeraho abandi bantu baterabwa n’iri tegeko ngenga.

Mu bo Rurangirwa avuga ko batakabaye biyamamazanya na Nizeyimana Mugabo Olivier harimo Lt Col Dr Gatsinzi Herbert usanzwe ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Gasana Richard usanzwe ari Meya w’Akarere ka Gatsibo.

Kalisa Adolphe uyobora Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA, yavuze ko Rurangirwa yari yabandikiye n’ubundi abagaragariza izi mpungenge ariko na bo nka Komisiyo bamusubiza ko bagenzuye buri mukandida uri kumwe na Nizeyimana Olivier bagasanga nta miziro afite imubuza kwiyamamaza.

Nyuma yo gukuramo kandidatire kwa Rurangirwa Louis bisobanuye ko Nizeyimana Mugabo Olivier agiye kwinjira mu matora nk’umukandida rukumbi.

Abanyamuryango ni bo bemeza niba uyu mugabo umaze imyaka 10 ayobora Mukura VS agiririrwa icyizere cyo kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere.

Nizeyimana asabwa gusa kugira amajwi 30 muri 59 y’abanyamuryango batora.

Mu Ukuboza 2017, amatora yasubitswe nyuma y’uko Nzamwita Vincent De Gaulle yakuyemo kandidatire, Rwemalika Félicité ntagire amajwi yari akenewe kugira ngo abe umuyobozi.

Icyo gihe, yimuriwe muri Werurwe 2018 ari bwo Sekamana Jean Damascène yatowe atsinze Rurangirwa Louis.

Rurangirwa Louis yakuyemo kandidatira mu gihe yari yitezweho kuvuga imigabo n'imigambi ye
Nizeyimana Mugabo Olivier yasigaye ari umukandida rukumbi mu matora ya FERWAFA
Abanyamuryango ba FERWAFA babyukiye mu matora y'Umuyobozi mushya yabereye muri Lemigo Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .