00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurangirwa yanze kurebera, aba uwa mbere utanze kandidatire yo kuyobora Ferwafa

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 1 Kamena 2021 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Rurangirwa Louis watsinzwe mu matora ya Ferwafa mu 2018, yongeye kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe nyuma y’uko Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène wamutsinze mu myaka itatu ishize atangaje ubwegure bwe kuri uyu mwanya.

Rurangirwa ni umwe mu bantu bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuko yamaze igihe kinini ari umusifuzi mpuzamahanga. Yayoboye kandi Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri, RAF, ndetse ni n’Umuyobozi wa Rugende Women Football Club.

Ni umugabo utavugirwamo, udaca ku ruhande yaba mu biganiro n’abanyamakuru no mu nteko rusange za Ferwafa. Aherutse gukora ikiganiro, anenga imiyoborere ya Sekamana weguye, agaragaza ko umusaruro yatanze atari wo yari amwitezeho nk’umunyamuryango wa Ferwafa.

Kuri iyi nshuro, birasa n’aho ashaka kongera kugerageza amahirwe ye, ngo ashyire ku murongo ibyo abona nk’ibifutamye muri Ferwafa.

Yabaye uwa mbere mu batanze kandidatire yo kuyobora iri shyirahamwe ndetse agaragaza n’itsinda rigari ry’abantu icyenda ashaka ko bazafatanya guhindura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rurangirwa yavuze ko kimwe mu byamuteye kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, ari uko atifuza gukomeza kureberera icyo yise imikorere mibi y’abayobora iri shyirahamwe.

Ati “Ntabwo twakomeza kureberera ibintu bipfa. Turifuza kugira ibyo duhindura kuko ubushobozi natwe turabufite bwo guhindura byinshi byangirika tureba.“

Gutanga kandidatire ku bashaka kuyobora Ferwafa byatangiye tariki ya Mbere Kamena, bizarangira ku ya Kane Kamena. Amatora y’uzayobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere azaba ku wa 27 Kamena 2021.

Mu bo Rurangirwa yagennye nk’abo bazafatanya harimo Nzaramba Kayisime ateganya ko natorwa azamubera Visi Perezida. Uyu mugore, yigeze kuyobora Akarere ka Nyarugenge, ava kuri izi nshingano mu 2020 ubwo habaga amavugurura mu nzego z’Umujyi wa Kigali.

Arateganya kuzakorana kandi na Ndayambaje Pascal nka Komiseri ushinzwe umutungo mu gihe Rtd SSP Higiro Willy Marcel azaba ari Komiseri ushinzwe umutekano.

Higiro yigeze kuba umuyobozi ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse yigeze kuyobora Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo mu myaka ya 2016.

Abandi ni nka Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco yagennye ko azaba ari Komiseri ushinzwe ubuvuzi. Guhera mu 2017, uyu mugabo yari Perezida wa Komisiyo y’ubuvuzi muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Mu 2018 ubwo habaga amatora ya Ferwafa, Rurangirwa Louis yatsinzwe ku majwi arindwi mu gihe Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yabonye amajwi 45 muri 53 y’abatoye icyo gihe.

Itsinda ry’abantu 9 Rurangirwa ateganya gukorana naryo mu gihe yatorwa

1. Rurangirwa Louis: Perezida
2. Nzaramba Kayisime: Visi Perezida
3. Ndayambaje Pascal: Komiseri ushinzwe umutungo
4. Rtd SSP Higiro Willy Marcel: Komiseri ushinzwe umutekano
5. Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco: Komiseri ushinzwe ubuvuzi

6. Mukashyaka Joséphine: Komiseri ushinzwe amategeko
7. Nkurunziza Benoït: Komiseri ushinzwe amarushanwa
8. Ndarama Mark: Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru
9. Mukasekuru Deborah: Komiseri ushinzwe umupira w’abagore
10. Mugisha Benigne: Komiseri ushinzwe imenyekanisha bikorwa no gushaka abaterankunga

Rurangirwa Louis uyobora Rugende WFC, azwiho kudaca ku ruhande mu Nteko Rusange y'Abanyamuryango ba Ferwafa
Ubushize Rurangirwa yari yiyamamaje ariko atsindwa afite amajwi atanu kuri 53

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .