00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurangirwa Louis atewe impungenge n‘uko amategeko ari kwirengagizwa nkana

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 26 Kamena 2021 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Umukandida uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, Rurangirwa Louis, avuga ko bamwe mu bo bahanganye batemerewe kwiyamamaza bitewe n’icyo Itegeko ry’Umuvunyi rivuga.

Mu gihe habura amasaha make ngo hakorwe amatora azashyiraho Komite Nyobozi ya FERWAFA izayobora mu myaka ine iri imbere, Rurangirwa Louis nk’umwe mu bakandida babiri bari kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, yagaragaje impungenge afite z’uko hari amategeko ari kwirengagizwa.

Ibi abishingira ku Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga nº 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta. Ni itegeko ryashyizweho Umukono n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Iri tegeko ry’Umuvunyi Mukuru ryashyizweho mu 2008, rikavugururwa mu 2013 ubwo ryashyirwaga mu Igazeti ya Leta, ribuza umuyobozi usobanurwa naryo waba uri mu nzego za Leta, kubangikanya ako kazi n’indi mirimo.

Impungenge za Rurangirwa zishingira ku Ingingo ya 3 y’Itegeko Ngenga nº 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira:

Muri iri tegeko Ngenga, amagambo akurikira afite ibisobanuro bikurikira:

Umuyobozi: Ni umuntu wese ukorera Leta wo mu rwego Nshingamategeko, Nyubahirizategeko cyangwa mu Bucamanza n’izindi nzego zizishamikiyeho. Ushinzwe ku rwego rw’umurimo kuyobora abandi no gufata ibyemezo bigira ingaruka ku rwego rw’Igihugu, urwa serivisi, urw’ikigo cyangwa ku mirimo ashinzwe.

Abayobozi b’Ikirenga: Ni Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe.

Abayobozi Bakuru: Ni abagize Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga n’abandi bayobozi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida n’abandi bayobozi bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe kugeza ku Muyobozi Mukuru n’abandi bari ku rwego rumwe n’Umuyobozi Mukuru.

Ingingo ya 10: Indi mirimo itangikanywa n’imirimo y’Ubuyobozi bwa Leta: Ingingo ya 17 y’Itegeko Ngenga nº 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta ihinduwe kandi yujujwe mu buryo bukurikira:

Umuyobozi urebwa n’iri tegeko ngenga yemerewe kuba umunyamuryango w’umuryango utari uwa Leta. Icyakora ntiyemerewe kuyobora umuryango utari uwa Leta keretse igihe uwo muryango ugizwe gusa n’abayobozi barebwa n’iri tegeko ngenga cyangwa se ari umwihariko wabo nubwo hakwiyongeraho abandi bantu baterabwa n’iri tegeko ngenga.

Nyuma y’uko iri tegeko ry‘Umuvunyi rivuguruwe mu 2013, guhera mu 2014 abari abayobozi b’amakipe cyangwa indi mirimo bakoraga bayibangikanya n’imirimo ya Leta, bahise bayikurwamo bagumana imirimo ya Leta gusa (urugero: Uwari Meya w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah).

Rurangirwa Louis agendeye ku cyo iri tegeko rivuga, ahamya ko mu itsinda rya Nizeyimana Mugabo Olivier harimo Lt Col Dr Gatsinzi Herbert usanzwe ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Gasana Richard usanzwe ari Meya w’Akarere ka Gatsibo, kandi aba bombi batemerewe kubangikanya akazi ka Leta n’indi mirimo nk’uko itegeko ribivuga.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku munsi w’amatora Rurangirwa ashobora kuzatungurana agakuramo kandidatire ye. Biteganyijwe ko amatora y’abanyamuryango ba FERWAFA azaba ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 muri Lemigo Hotel.

Rurangirwa Louis avuga ko kuba Gasana Richard ayobora Akarere ka Gatsibo, bitamwemerera kuba muri Komite Nyobozi ya FERWAFA
Rurangirwa Louis atewe impungenge n'uko amategeko yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, atari gukurikizwa uko bikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .