Ruhago yahinduwe inzira nshya yo gucuruza abirabura bagirwa abacakara?

Yanditswe na Reagan Ndayishimiye
Kuya 9 Kanama 2019 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Kuba mu Gikombe cy’Isi giheruka mu Burusiya nta kipe n’imwe yaserukiye Afurika yashoboye kurenga amatsinda, bibonwa mu mpamvu nyinshi zirimo kuba abana bazi umupira bakomoka kuri uyu mugabane impano zabo zipfushwa ubuswa bakagirwa abacakara nyamara baba barijejwe kuba abakinnyi.

Ibi byaturutse ku mpamvu zitandukanye ndetse imwe muri zo tuyisanga mu magambo Umufaransa Claude Le Roy wabaye umutoza ukomeye muri Afurika yatangarije BBC Sports.

Ati “ Amashuri y’umupira w’amaguru muri Afurika ntakora neza ahubwo abiyita abagurisha abakinnyi bayakoresha nk’inzira yo kwibonera abacakara bajya kugurisha aho kugurisha abakinnyi , abo bagizi ba nabi intego yabo rukumbi ni ukwibonera amafaranga mu bo bagurisha, maze imyaka irenga 20 mpanganye n’abantu nk’abo.”

Hari icyegeranyo cyasohotse kivuga ko abana barenga 1,500 bakorerwa icuruzwa ry’abantu bakurwa muri Afurika n’abiyita ko bagurisha abakinnyi baberekeza mu bihugu nk’u Bwongereza , u Bufaransa na Espagne babasezeranya kubajyana mu makipe akomeye azatuma baba ibihangange mu mupira w’amaguru.

Ikibabaje, benshi muri abo bana aho kubona paradizo bagiye bijejwe, bisanga mu mu makuba yo guhangana no kubona icyo barya n’aho barara, iby’umupira bigashirira aho bakisanga bakoreshwa akazi k’ingufu kandi ku gahato ari byo bucakara.

Iri banga ribi ryihishe inyuma y’umupira w’amaguru rigahinduka icuruzwa ry’abirabura bajya kugirwa abacakara ryagize ingaruka ku miryango itari mike muri Afurika, bayibeshyako abana babo bagiye gukina i Burayi bagasabwa kugurisha utwo batunze twose bakisiga ubusa ngo bategereje ubukire bazazanirwa n’uwo mwana wabo ugiye gukina i Burayi.

Ikibabaje kandi ni uko baheruka kuvugana n’abatwaye abo bana bakibatwara nyuma ntibongere kubabona kuri telefone kandi n’abana babo ntibaba bagishoboye kubona uko babavugisha kuko umuhuza wakabikoze ari uwo uba warabatwaye nyuma agakuraho terefoni ye. Nguko uko abana bamwe b’Abirabura baburirwa irengero.

Human Rights Watch yasohoye icyegeranyo yise “Ubucuruzi bushya bw’abacakara buri gukorerwa abana b’Abanyafurika binyuze mu mupira.”

Foot Solidaire ni ikigo gikorera mu Bufaransa kirengera abakinnyi b’umupira bakiri bato, cyatangaje ko mu gihe cy’imyaka itanu cyakikiriye ibirego 7000 by’abana babeshywe ko baje gukina ruhago bakisanga bagurishijwe bakagirwa abacakara .

Iki kigo gikomeza gitangaza ko abo bacuruza abantu bahabwa byibura €2000 na €6,500 kuri buri mwana bagejeje i Burayi.

Mu myaka 25 ishize ubu bucuruzi ntibwari buhari cyane ariko aho Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watoreye itegeko ryoroshya urujya n’uruza rw’abakozi (free movement of labour) rikemerera n’abakinnyi baturutse hanze y’u Burayi kuba bakinai Burayi mu buryo butagoranye cyane , icyo gihe nibwo haje abigize abagurisha abakinnyi bari basobanukiwe neza ko umugabane wa Afurika wuzuye impano z’abana bazi ruhago babibonyemo inzira yo kugurishirizamo abajya kugirwa abacakara babeshya ko bababoneye amakipe i Burayi.

Mu 2003 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryemeje itegeko nimero 19 rikumira igurishwa ry’abana bataruzuza imyaka 18 hanze y’ibihugu byabo by’amavuko .

Gusa mu mwaka wa 2009 baje gusanga iri tegeko ritubahirizwa kuko abana basaga ibihumbi 500 byagaragaye ko bagurishijwe hanze y’ibihugu byabo bari munsi y’imyaka 18.

Aha ni ho harimo abiyita ko bagurisha abakinnyi kandi batabyemerewe n’amategeko babageza i Burayi bakabacuruza babahinduye abacakara.

Tugarutse kuri bamwe biyita abagurisha abakinnyi bagamije icuruzwa ry’abantu (Human trafficking) bakoresha uburyo bwo gutwara abo bana babageza i Burayi bakabambura ibyangombwa byabo, bakabambura amatike y’indege ndetse na telefoni.

Abo bana bisanga nta yandi mahitamo bafite uretse kwemera ibyo bategekwa n’ababa babatwaye i Burayi.

Hari urugero rwashavuje abatari bake rw’umwana ukomoka muri Cameroun wakuwe iwabo yizezwa ko agiye mu igeragezwa mu makipe yo mu Bufaransa maze ababyeyi be basabwa kumushakira itike y’indege n’amafaranga azamutunga mu gihe azaba atarabona ikipe.

Bagurishije utwabo ngo bashyigikire umwana wabo maze uwamutwaye amugejeje mu Bufaransa amwambura ibyangombwa byose amutegeka gukina Filime z’urukozasoni.

Nk’uko Leta ihora ibidushishikariza turasabwa kuba maso by’umwihariko urubyiruko rukirinda ababashuka bababeshya kubajyana iyo za Burayi kubashakira akazi, hakabaho gushishoza neza.

Mu gihe abo bamamyi baketswe ni byiza kubimenyesha inzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda hanyuma bagashyikirizwa ubutabera bagakanirwa urubakwiye bataroreka urubyuriko muri iyo mirimo mibi y’agahato n’urukozani.

Gucuruza abantu (Human trafficking) ni icyaha gihanwa n’amategeko.

N’ubwo hari inkozi z’ibibi zihisha mu mupira w’amaguru zibeshy ako zigurisha abakinnyi ariko hari n’abagurisha abakinnyi mu buryo bwemewe n’amategeko .

Ndayishimiye Rugaju Reagan, ni umunyamakuru w’imikino kuri Radio 1

Umufaransa Claude Le Roy w'imyaka 71, yatangiye gutoza muri Afurika mu 1985 ubwo yagirwaga umutoza wa Cameroun
Claude Le Roy ubwo yatozaga Ghana mu 2008

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza