Ronaldo yasobanuye iby’inyogosho ye itangaje n’uburyo yitiriwe umuganga wabyaje nyina

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Werurwe 2021 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Ntabwo ari abakinnyi benshi mu mateka y’umupira w’amaguru bagaragaje impano idasanzwe nka Ronaldo Luís Nazário de Lima. Uyu Munya-Brésil afatwa nka nimero icyenda mwiza wabayeho kugeza magingo aya.

Yaba we ubwe, Cristiano Ronaldo cyangwa Ronaldinho, buri wese afite ihangana rikomeye ry’uzahabwa izina rya Ronaldo nubwo inkomoko yaryo itangaje.

Mu kiganiro yagiranye na Sports Illustrated, Ronaldo yavuze ko impamvu yiswe gutyo ari uko umuganga wabyaje nyina yabikoze ku buntu nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura.

Ati “Umuganga yabikoze ku buntu kuko ababyeyi batashoboraga kwishyura […] noneho banyita izina ry’uwo muganga.”

Ronaldo yahishuye kandi ko uwabaye icyamamare muri Basketball, Michel Jordan, kuri ubu ufite ikipe ya Charlotte Hornets, yigeze kumubwira ko amufana ubwo bombi bari bahuriye ku biro bikuru bya Nike muri Oregon.

Ati “Yarambwiye ngo ‘uri Michael Jordan wa ruhago’, ku mutima numva biranshimishije cyane.”

Mu Gikombe cy’Isi cyo mu 2002, Ronaldo yagize uruhare rukomeye mu gufasha Brésil kucyegukana. Uyu mukinnyi wambaraga nimero 9, yatsinze ibitego bibiri mu izamu ry’u Budage ryari ririnzwe na Oliver Khan.

Icyo gihe, Ronaldo yabaye umukinnyi wa kabiri winjije igitego mu izamu ry’u Budage nyuma ya Robbie Keane wa Ireland.

Aganira na Sports Illustrated, uyu munyabigwi yavuze ko ibyo bitego byombi ari byo afata nk’ibyiza yatsinze mu myaka yakinnye.

Ati “Nkunda ibitego byanjye byose, bimeze nk’abana banjye. Buri gihe mpitamo ibitego bibiri bya Brésil ikina n’u Budage ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2002. Byari byiza bihebuje, ariko byari bifite akamaro.”

Yakomeje agira ati “Imyaka ibiri mbere yaho, nta muntu wizeraga ko nshobora kongera gukina umupira [kubera imvune], nabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, negukana n’Igikombe cy’Isi. Ibyo bitego bibiri bihagarariye intambara narwanye muri iyo myaka ibiri.”

“Nkunda kureba uko nakinaga, bamwe bakoze amashusho y’amacenga 256 nakoze nyuza umupira mu maguru y’abandi, hari na menshi ntibuka.”

Avuga ku nyogosho yari afite muri iryo rushanwa, Ronaldo yavuze ko ‘yari iteye ubwoba’.

Ati “Ndisegura ku babyeyi bose babonye abana babo biyogoshesha iriya nyogosho.”

Mu 2018, uyu mugabo yari yavuze ko iyi nyogosho yayishyizeho agamije kurangaza abantu kuko ari bwo yari avuye mu mvune.

Yagize ati "Buri wese yavugaga ku musatsi, bakibagirwa imvune. Ibyo byamfashije kubaho ntuje, nkora imyitozo yanjye. Ntabwo byari binteye ishema, byari ukugira ngo mpindure ikiganiro.

Ronaldo w’imyaka 44, yasezeye gukina mu 2011 ndetse kuri ubu asigaye ayobora ikipe ya Real Valladolid yo mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne.

Ronaldo yatangaje ko inyogosho yari afite mu Gikombe cy'Isi cyo mu 2002 yari iteye ubwoba
Kuri ubu, Ronaldo ni Umuyobozi w'ikipe ya Real Valladolid yo muri Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .