Ronaldo na Messi baburiwe ko bashobora kwicirwa mu Burusiya mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 04:56
Yasuwe :
0 1

Abagize umutwe w’iterabwoba wa Islamic State bagaragaje ibishushanyo biburira Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ndetse n’abazitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu mpeshyi ko bashobora kuzahasiga ubuzima.

Mu bishushanyo abagize uyu mutwe basohoye kuri Telegram, icya mbere kigaragaza Ronaldo na Messi baryamishijwe hasi muri stade n’abantu babiri bipfutse mu maso, babafatiye ibyuma ku mitwe bagiye kuyikata. Kuri icyo gishushanyo banditseho amagambo agira ati “Ikibuga kizuzura amaraso yanyu.”

Mu gishushanyo cya kabiri, bagaragaza stade yuzuye abafana umukino ugiye gutangira, harimo umuntu witwaje igisasu aho yo yanditseho amagambo agira ati “Igikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya, intsinzi izaba iyacu.”

Si ubwa mbere abagize uyu mutwe w’iterabwoba bagaragaza ko bafite imigambi yo kuzamena amaraso mu gihe cy’Igikombe cy’Isi by’umwihariko aya Lionel Messi kuko no muri Werurwe basohoye amashusho y’uyu rutahizamu wa FC Barcelone na Argentine, bamugaragaza afunze bashyiraho amagambo agira ati “Murarwanya igihugu kitagira gutsindwa mu nkoranyamagambo yacyo.”

Mu gutera ubwoba n’abazitabira iri rushanwa muri rusange, mu Ugushyingo 2017 basohoye amashusho agaragaza imirambo myinshi hafi ya stade bayakurikiza amagambo agira ati “Ndarahiye umuriro wa Mujahideen uzabatwika […] mutegereze gato.”

Igikombe cy’Isi kizatangira tariki 14 Kamena kikazarangira tariki 15 Nyakanga 2018. Kizitabirwa n’amakipe 32, azakinira mu mijyi 11 itandukanye ariko umukino wa nyuma ukazabera kuri Luzhniki Stadium mu Murwa Mukuru wa Moscow.

Ibitero by’iterabwoba biramutse bibaye mu Burusiya si ubwa mbere byaba bikozwe mu marushanwa akomeye kuko mu mikino Olempike yabereye i Munich mu 1972, ingabo zitwa “Black September” zo muri Palestine zateye aho ikipe ya Israel yacumbikaga zishimutamo 11 n’umupolisi w’Umudage ziza no kubica nyuma y’amasaha 16.

Umutwe wa Islamic State wasohoye amashusho agaragaza Ronaldo na Messi bagiye gucibwa imitwe
Uyu mutwe wateye abantu ubwoba uvuga ko uzagaba ibitero mu gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza