Ronaldinho asinda ijoro n’amanywa nyuma y’urupfu rwa nyina

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Werurwe 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Ronaldinho Gaúcho, wakiniye amakipe atandukanye arimo FC Barcelone, ari guca mu bihe bitamworoheye nyuma yo gufungirwa muri Paraguay mu mwaka ushize no gupfusha nyina, Dona Miguelina, muri Gashyantare uyu mwaka.

Abo hafi ya Ronaldinho batangarije ikinyamakuru Extra cyo muri Brésil ko uyu mugabo wujuje imyaka 41 uyu munsi, kuri ubu asigaye abayeho nabi kubera ko asinda amanywa n’ijoro, akanywa inzoga zikomeye.

Umwe mu nshuti ze yabwiye Extra ati “Buri munsi haba ibirori. Ronaldo atangira anywa vodka, whiskey na gin mu gitondo, akarekera kunywa mu kindi gitondo.”

“Ntabwo ari bishya, ariko twabonye byarafashe umurego nyuma y’urupfu rwa nyina.”

Nyina wa Ronaldinho, Dona Miguelina, yitabye Imana muri Gashyantare 2021 azize COVID-19. Inshuti ze zivuga ko ubwo uyu mubyeyi yari arwaye, umuhungu we atigeze ahindura imyitwarire.

Indi nshuti ye yagize iti “Yakoresheje ibirori by’Umwaka mushya n’ibindi byose. Inshuti ze nyinshi z’i Rio zagiyeyo kuko aba yumva afite irungu aho atuye.”

Yakomeje igira iti “Afite aho yokereza inyama, arabyina, akagera kure hashoboka. Abaho ku buryo akora buri kimwe ashaka. Ronaldo afite umutima mwiza, aba ashaka kwishimana n’inshuti ze. Gusa, bose si inshuti nziza kuko mbona hari ibibi bamukorera.”

Ikinyamakuru Extra cyatangaje ko Jessica Castro ari umwe mu baturanye na Ronaldinho ndetse ajya asangiza ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’ibirori by’uyu wahoze ari umukinnyi ukomeye.

Ronaldinho Gaúcho asigaye asinda amanywa n'ijoro ndetse ubuzima abayemo buhangayikishije abamuzi
Ronaldinho yatangiye gusinda cyane nyuma y'urupfu rwa nyina, Dona Miguelina, wazize COVID-19 muri Gashyantare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .