Robertinho yahishuye ibanga rigejeje Rayon Sports ku munsi ishobora kwegukaniraho igikombe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil utoza Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘’Robertinho’’, agiye gukina umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ahura n’ikipe ya Kirehe FC ku kibuga cya Nyakarambi, aho naramuka abonye intsinzi hatitawe ku bitego yahita atwarana igikombe cya Shampiyona cya 2018/19 na Gikundiro.

N’icyizere cyinshi, Robertinho yabwiye IGIHE ko yashyize ingufu zose kuri uyu mukino ndetse agomba gukora ibishoboka byose agatwara iki igikombe ndetse akaba ari intego ahuriyeho n’abatoza bagenzi be n’abakinnyi bamweretse ko bafite inyota guhera ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Ati “Uyu munsi twizeye gutwara igikombe, tugiye gutanga ibyo dufite byose ku rugero rusesuye. Nasabye abakinnyi banjye ngo bitange batizigamye, yaba ingufu, ubuhanga ndetse no gusenyera umugozi umwe. Ndabizeye ntabwo bari buntenguhe nk’uko babigenje muri uru rugendo rwose. Na bo barifuza gutahana ibyishimo ndetse bakabiha n’abafana ba Gikundiro aho bari hose haba hano mu Rwanda no ku Isi hose.”

Uyu mutoza wahawe amasezerano yo gutoza Rayon Sports ku itariki ya 19 Kamena 2018, yagiye agira imbogamizi z’abakinnyi yagiye ashingiraho mu ntangiriro bakagenda bamucika, bakajya mu yandi makipe hanze y’u Rwanda.

Aha niho benshi babonaga ko amahirwe yo gutwara igikombe agenda ayoyoka dore ko na mukeba APR FC atabaga yicaye ubusa.

Abo bakinnyi yatakaje barimo Umurundi Shabban Hussein ‘’Tchabalala’’ werekeje muri Baroka United yo muri Afurika y’Epfo, Umunya-Mali Ismailla Diarra werekeje muri Algeria muri CA Bordj Bou Arréridj, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir berekeje muri Oman, Muhire Kevin waguzwe na Misr Lel Makasa yo mu Misiri ndetse na Usengimana Faustin werekeje muri Kuwait mu ikipe ya Khaitan Sporting Club nyuma agakomereza muri Buildcon yo muri Zambia.

Hari kandi myugariro Mugabo Gabriel werekeje muri KCB Sports Club, umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc ‘’Bakame’’ wahagaritswe bikarangira aguzwe na AFC Leopards yo muri Kenya, Mukunzi Yannick waguzwe na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède na Rwatubyaye Abdul waguzwe na Kansas City Football Club yo nyuma agakomereza muri Colorado Springs Switchbacks FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mutoza ntahakana ko kuba yarabuze zimwe mu nkingi za mwamba zigera ku icyenda zagiye gukina hanze byamuciye intege, gusa ngo we nk’umutoza ushingira ku mpano atari ku mazina byamubereye uburyo bwo kwiga neza ikipe ye maze ahindurira imyanya bamwe ndetse yinjiza abandi yagiye agerageza kuzamurira impano kugeza kuri uyu munsi akaba ari bo ikipe ishingiyeho.

Aganira na IGIHE yatangaje ko muri abo bakinnyi harimo ukina hagati afasha abataha izamu Niyonzima Olivier ‘’Sefu’’ kugeza ubu wa gatatu muri Rayon Sports mu bafite ibitego byinshi, kuba yarageze kuri ibyo byatewe n’uko yabanje kwiga imikinire ye nyuma akaza kubona ko yatanga umusaruro aramutse amukinishije aho akina ubu (inyuma gato ya ba rutahizamu).

Ati “Akazi kanjye ntabwo gatangira umunsi umwe mbere y’umukino, gatangira ku wa mbere. Nk’umutoza ngomba kumenya buri mukinnyi umunsi ku wundi kandi buri umwe nkamuganiriza ukwe, uko nifuza ko akina bitewe n’impano namubonyemo.”

“Njye mpa agaciro impano si amazina, mpa agaciro gusatira no kugumana umupira ndetse no kugirana ubumwe mu kibuga. Ngerageza kubaka umubano mwiza hagati yanjye n’abakinnyi. Baranyubaha nanjye nkabizera. Iyo mbatumye mu kibuga bagerageza gusohoza ubutumwa kuko banyubaha kandi bamfitiye urukundo.”

Yakomeje agira ati “Uribuka ko Sefu mbere atakinaga nk’umukinnyi ubanza mu kibuga , yazaga mu bakinnyi 18 bari bwifashishwe ku mukino, ariko ntiyakundaga kubanza mu kibuga , nageze aho muha icyizere mushyira muri 11 bazajya babanzamo, ubu ni we wa gatatu mu bafite ibitego byinshi mu Rayon Sports’’.

Robertinho avuga ko kuzamuka kwa Niyonzima ‘Sefu’ byamushimishije, aho kuri ubu uyu mukinnyi asigaye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ati “Uzi impamvu? Ndabanza nkareba buri kimwe mu mpano y’umukinnyi nka Sefu, nkamuha ubwisanzure agakina umupira, nahageze akina nk’ufasha ba myugariro ariko ubu namuhinduriye umwanya akina asatira, kubera ko nabonye ko mu gusatira ari ho impano ye iri. Aka kanya Sefu yahamagawe mu Ikipe y’igihugu abikesha kwitwara neza muri Rayon Sports, kandi buri wese arabona ko urwego rwe rwazamutse.”

Uyu mutoza yasoje avuga ko mu Rwanda yaje yisanga kubera urukundo abafana ba Rayon Sports bamugaragarije by’umwihariko ndetse n’abanyarwanda muri rusange, akaba yifuza kongera amasezerano yo gutoza Rayon Sports undi mwaka ibiganiro hagati ye n’abayobozi ba Rayon Sports nibiramuka bigenze neza.

Ati “’Uretse igihugu cyanjye, u Rwanda rundutira aho natoje hose, abanyarwanda barankunda cyane by’umwihariko abafana ba Rayon Sports, baranyubaha, kubera ibi nahisemo kuguma hano, nzasoza amasezerano mfitanye na Rayon Sports nyuma y’umukino tuzahuramo n’ikipe ya Marines, gusa ndifuza kuyongera nkaguma aha mu gihugu kitagira uko gisa.”

Rayon Sports imaze imikino 17 yikurikiranya idatsindwa, aho iheruka gutsindwa na Police FC tariki 21 Ukuboza 2018. Iyi kipe iyoboye shampiyona n’amanota 66, aho irusha APR FC ya kabiri amanota ane mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa ngo shampiyona igere ku musozo.

Rayon Sports itegerejweho kubyinira ku kibuga cya Nyakarambi niramuka itsinze umukino w'uyu munsi
Jules Ulimwengu wavuye mu ikipe ya Sunrise afite ibitego 9 akaba ayoboye abandi n'ibitego 17 ategerejweho guha ibyishimo abafana ba Gikundiro
Sefu ubu ni uwa gatatu mu bafite ibitego byinshi muri Rayon Sports nyuma ya ba rutahizamu Jules Ulimwengu na Michael Sapong
Umutoza Robertinho avuga ko yizeye abakinnyi kuko batigeze bamutenguha kuva ku munsi wa mbere wa Shampiyona
Ategerejweho kongera gupfukama agashimira Imana naramuka atwaye igikombe cya mbere cya Shampiyona mu Rwanda ku mwaka we wa mbere

Amafoto : Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza