Robertinho wizihije isabukuru y’imyaka 59 afite inzozi zo gutoza Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kamena 2019 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, utoza ikipe ya Rayon Sports, afite inzozi zo gutoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, aho yemeza ko ibyo amaze gukora mu Rwanda bimuha amahirwe menshi no kwibonamo ubushobozi.

Robertinho uri mu biruhuko iwabo muri Brésil, yijihije isabukuru y’imyaka 59 kuri uyu wa Gatandatu, aho mu minsi iri imbere azagaruka mu Rwanda gutoza Rayon Sports.

Ari kumwe n’umudamu we, Helen, abana babo babiri; Roberto Junior na Rodrigo ndetse n’umubyeyi we, Rosa, bishimiye isabakuru ye y’amavuko mu birori byabereye muri Restaurant yo mu gace ka Barra da Tijuca mu Mujyi wa Rio de Janeiro.

Uyu mutoza yabwiye IGIHE ko iyi sabukuru ye ari ibyishimo bikomeye nyuma yo kugera ku musaruro mwiza atoza mu Rwanda, aho ngo kuri we ubu inzozi afite ari izo gutoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Ati "Nkurikije inzira maze gucamo, mfite ubushobozi bwo kuba nahanganira gutoza ikipe y’igihugu. Maze kubaka amakipe atatu muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi 11 gusa maze nyigezemo. Hari abakinnyi bamaze kujya hanze, bagiye bafite izina muri Rayon Sports ndetse no mu Rwanda muri rusange barimo Kevin wagiye mu Misiri, Yannick muri Suède, Gaby muri Kenya, Faustin muri Zambia, barahari benshi bavuye mu musaruro wo gukora cyane.”

Uyu munya-Brésil ngo asanga u Rwanda rufite abakinnyi benshi bafite impano, aho agize amahirwe yo kubabonera hamwe nko mu ikipe y’igihugu, yakora ibishoboka byose akageza ikipe y’igihugu mu gikombe cya Afurika iherukamo mu 2004.

Ati “Numva natoza Amavubi kandi ntakubeshye mbonye ayo mahirwe ndakwemeza, nongere nti ndakwemeza ko nakora ibishoboka byose u Rwanda rukagera mu gikombe cya Afurika. U Burundi bwarahageze, hari n’andi makipe yagiyeyo uyu mwaka, kubera iki u Rwanda rwo? Njye nkunda gusatira cyane kandi u Rwanda rufite impano nyinshi nka numero 10 wa APR (Muhadjiri), Kevin, Djabel, Yannick n’abandi.”

“Nafashije Ulimwengu kuzamura urwego rwe avuye muri Sunrise, uribuka Caleb? Yewe na Sarpong. Reba Gilbert, uriya ni umukinnyi ukomeye Rayon Sports ifite, iriya ni impano. Numero 10 wa Muhanga (Bizimana Yannick waguzwe na Rayon Sports) na we ni umuhanga. Mbonye ayo mahirwe nafasha u Rwanda.”

Robertinho ngo yishimira bimwe by’ingenzi amaze kugeraho ari umutoza wa Rayon Sports birimo kugera muri ¼ cya CAF Champions League y’umwaka ushize ndetse no kwegukana shampiyona.

Ati "Mu mwaka ushize twazamutse muri ¼ tuvuye mu itsinda ryarimo amakipe ane ari mu akomeye muri Afurika. Byari amateka kuri Rayon Sports, byari n’amateka ku Rwanda ndetse no kuri njye. Twatwaye Agaciro Cup, gusa twatakaje Igikombe cy’Amahoro twabonyemo amahirwe menshi, tunatakaza Diarra wagiye muri Algérie.”

“Uyu mwaka twatwaye shampiyona nyuma yo gukina imikino 19 tudatsindwa uretse imikino ibiri gusa twanganyije. Nkomoka muri Brésil nanakiniye, kandi nakinnye mu makipe akomeye nka Fluminense na Flamengo, na Rayon Sports igomba gukina nka yo.”

Robertinho avuga ko impamyabushobozi ye ya mbere yabonye nk’umutoza yasinyweho n’umunyabigwi Pele, aho intego ye ari uguha amahirwe abafite impano kuko ari bo ntwaro zo gutsinda umukino ndetse akaba ashingira ku mukino wo gusatira.

Ati” Mu myaka ine ya mbere ntoza, nabonye ko gukina umukino usatira ari byo bifasha gutsinda. Mpa umwanya umukinnyi ufite impano akabanza mu kibuga kuko umunota uwo ari wo wose aba ari bukore ikinyuranyo.”

Robertinho yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije Isabukuru Nziza y’Amavuko, avuga ko ubu ategereje ko Karenzi Alexis umuhagarariye, amwoherereza itike y’indege kugira ngo agaruke mu Rwanda.

IGIHE yumvise ko Rayon Sports yemeye ibyo uyu mutoza yayisabaga kugira ngo yongere amasezerano, birimo umushahara ungana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ku kwezi ($5,000).

Rayon Sports yamwemereye ko kandi mu gihe yaba itwaye shampiyona, yazahabwa agahimbazamusyi ka $5,000 na $3,000 mu gihe yaba yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Azahabwa kandi 7% by’amafaranga iyi kipe izatsindira mu gihe izaba igeze mu cyiciro runaka cy’amarushanwa ya CAF izakina mu mwaka utaha w’imikino, aho izahagarira u Rwanda muri CAF Champions League 2019/20.

Robertinho yizihije isabukuru y'imyaka 59 kuri uyu wa Gatandatu
Mu ntangiriro z'ukwezi gushize, Robertinho, Carlos Alberto na Júnior bashimiwe na Flamengo bakiniye muri Stade Maracanã
Robertino amaze gutwarana na Rayon Sports igikombe cya shampiyona n'icy'Agaciro
Robertinho yasohokanye n'umufasha we Helen ku munsi we w'amavuko
Umutoza wa Rayon Sports yagiye mu biruhuko iwabo muri Bresil, aho ategereje kongera amasezerano muri Rayon Sports
Robertinho yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije Isabukuru Nziza y'Amavuko
Robertinho yishimanye n'umuryango we ku isabakuru y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza