Robertinho ashobora gukurikira abari abakinnyi be muri APR FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil Roberto Gonçalves do Carmo utoza Rayon Sports ni umwe mu mahitamo abiri APR FC ifite kugeza ubu, aho ishaka umusimbura w’umunya-Serbia Zlatko Krmpotić na n’ubu ibye bitaramenyekana niba azakomeza gutoza iyi kipe y’Ingabo.

Robertinho umaze iminsi iwabo muri Brésil nyuma yo gufasha Rayon Sports kwegukana shampiyona y’umwaka w’imikino 2018/19, ategereje itike y’indege imugarura mu Rwanda dore ko ibyari iminsi 15 y’ikiruhuko byavugwaga ko yahawe n’ikipe mbere yo kongera amasezerano, bimaze kuba ukwezi.

Uyu mutoza ni umwe muri babiri bifuzwa na APR FC dore ko Zlako Krmpotic nta hazaza agifite muri APR FC kugeza ubu imaze iminsi itozwa na Jimmy Mulisa mu gihe na we aherutse gutangaza ko ataramenya niba ari we uzakomeza n’iyi kipe.

Mu gihe Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yari yavuze ko iyi kipe yamaze kumvikana na Robertinho ubwo Skol yabamurikiraga amacumbi yubakiriye abakinnyi, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko impande zombi zikiganira.

Ati" Robertinho turacyari mu biganiro, igihe cyose byarangirira, ejo, ejo bundi yaza. Twifuzaga ko yatoza CECAFA, turategereje ikiri buvemo. Muzabimenyeshwa mu minsi ibiri cyangwa itatu."

Nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze gusezerera AS Kigali mu ijonjora ribanziriza 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama igamije kurebera hamwe niba bwaha ikipe Wagner do Nascimento Silva usanzwe yungirije Robertinho, ari na we wasigaranye ikipe kuva umutoza mukuru agiye mu biruhuko.

Binavugwa ko gutinda mu biruhuko kwe ari ukugira ngo iby’ikipe azerekezamo bibanze bisobanuke, kuko buri imwe yagaragaje ko imukeneye na we akerekana umushahara n’ibindi yifuza ko byajyana n’amasezerano ye.

Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Rayon Sports yaba iri mu biganiro n’undi mutoza utari Robertinho, aho inama yo kwemeza uzahabwa iyi kipe muri aba bombi iteganyijwe kuri uyu wa Kane, ubwo Rayon Sports izaba yaraye ikinnye umukino w’umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro.

Andi makuru agera ku IGIHE avuga ko abakinnyi bane berekeje muri APR FC bavuye muri Rayon Sports, bitezweho kugarurira APR FC igitinyiro, basabye ko babazanira umutoza Robertinho mu gihe ubuyobozi bwa APR FC bwashakaga kuzana undi mutoza w’Umuholandi buri gushakirwa n’Umuholandi René Feller wigeze kuyitoza hagati ya 2008 na 2009.

APR FC yasoje umwaka ushize w’imikino nta gikombe na kimwe yegukanye ndetse igaca agahigo kabi ko kuviramo muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, itegerejweho kongera kwerekana ubushongore n’ubukaka bwayo muri CECAFA Kagame Cup ikunze kwigaragazamo iyo yabereye mu Rwanda dore ko mu nshuro eshanu iheruka kubera mu rw’imisozi 1000, yatwaye iri rushanwa inshuro eshatu, izindi ebyiri igatsindirwa ku mukino wa nyuma.

Gufata icyemezo cyo kwirukana abakinnyi 16, kuvugura imwe mu myanya y’ubuyobozi, umunyamabanga Kalisa Adolphe ‘Camarade’ akirukanwa, bigaragaza uburyo hari impinduka zikomeye zirimo gukorwa muri iyi kipe y’Ingabo ikomeje gushaka umutoza mukuru usimbura Zlatko watengushye ubuyobozi n’abafana.

Iyi kipe iheruka kwerekena abakinnyi icyenda bashya mu gihe hari n’abandi bane bamaze kumvikana na yo barimo Nizeyimana Djuma, Rwabuhihi Placide, Rurangwa Mossi na Niyomugabo Claude bazerekanwa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro mu gihe Niyonzima Haruna ashobora gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe nyuma ya CECAFA Kagame Cup.

Robertinho arifuzwa muri APR FC ngo ajye gusimbura umunya-Serbia Zlatko Krmpotic
APR FC iherutse kugura abakinnyi bane bavuye muri Rayon Sports: Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Niyonzima Olivier 'Sefu'
APR FC ntabwo yahiriwe muri uyu mwaka w'imikino uri kugana ku musozo
Manishimwe Djabel na bagenzi be bategerejweho kugarurira APR FC igitinyiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza