Kwamamaza

Rayon Sports yongereye Masoudi Djuma amasezerano, isinyisha na ba rutahizamu babiri

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 19:15' na IGIHE


Rayon Sports yongereye amasezerano umutoza Masoudi Djuma wayihesheje igikombe cy’Amahoro ndetse ihita inasinyisha abandi bakinnyi babiri bashya barimo Nahimana Shasir ukomoka mu Burundi wakinaga muri Vital’O na Lomami Frank wavuye muri Musanze FC.

Masudi Djuma wakoze amateka muri Rayon Sports umwaka ushize, akabasha gusoza umwaka adatsinzwe na mukeba wayo APR FC umukino n’umwe ndetse akanayitwara igikombe cy’Amahoro ayitsinze igitego 1-0, yongereye amasezerano nyuma y’ibiganiro yari amazemo iminsi n’ubuyobozi.

Bimwe mu byo IGIHE yamenye baganiragaho, harimo kuba yarasabaga gukodesherezwa inzu nziza, agahabwa imodoka ndetse n’umushahara wa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko Umunyamabanga w’iyo kipe akaba n’umuvugizi wayo ntiyitabye telefoni ye igendanwa.

Masoudi Djuma umaze amezi umunani muri Rayon sports amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi bayo. Yayigezemo ari umutoza wungirije mu Ukuboza 2015 aje gufatanya n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert, nyuma y’amezi abiri gusa ahita agirwa umutoza mukuru ubwo Ivan yasezeraga akerekeza muri Kenya gutoza AFC Leopards.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved