Rayon Sports yiziritse kuri Gor Mahia iyikuraho inota muri CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Nyakanga 2018 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yatangiye CECAFA Kagame Cup inganya na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego bibiri kuri bibiri mu buryo bugoranye mu mukino wabereye kuri Uwanja wa Taifa mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania kuri iki Cyumweru.

Iyi kipe iri muri abiri ahagarariye u Rwanda muri iyi mikino yanganyije na Gor Mahia iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’iri rushanwa ryasubukuwe nyuma y’imyaka itatu ridakinwa.

Rayon Sports yinjiye mu kibuga saa Saba z’i Kigali, yatangiye igice cya mbere ihuzagurika mu bwugarizi itsindwa igitego cya mbere ku munota wa 33 cy’Umunyarwanda Tuyisenge Jacques ndetse ku wa 40 yinjizwa icya kabiri cya Humphrey Mieno byose ku mipira yatangwaga na Guikan Ephraim.

Igice cya kabiri gitangiye, Umutoza wa Gor Mahia yakoze impinduka akuramo Guikan Ephraim wari wigaragaje cyane yinjiza Kevin Omondi, naho abakinnyi ba Rayon Sports bo nyuma yo kongera kuganira n’umutoza Roberto Oliveira Goncalves baje bikosoye, Ismaila Diarra atsinda igitego cya mbere ku munota wa 64 kuri penaliti.

Bakomeje gukina neza, icyizere kirazamuka barema ubundi buryo butandukanye ariko igitego cya kabiri kiboneka ku munota wa 84 gitsinzwe na Kapiteni Kwizera Pierrot umukino urangira ari 2-2.

Inota rimwe Rayon Sports yakuye kuri Gor Mahia ryayongereye amahirwe yo kuba yazava mu itsinda B iri muri ebyiri za mbere mu gihe yatsinda Ports FC yo muri Djibouti na Lydia Ludic Burundi Académic FC zanahuriye mu mikino ya CAF Champions League, Rayon Sports ikayisezerera.

Rayon Sports izongera gukina kuwa Gatatu tariki 3 Nyakanga ihura na Ports FC saa Saba z’i Kigali izasoze imikino yo mu itsinda tariki 5 Nyakanga 2018 ihura na Lydia Ludic Burundi Académic FC saa 17h00 z’i Kigali.

Odhiambo George agerageza gucenga myugariro wa Rayon Sports Mugabo Gabriel
Rutahizamu wa Gor Mahia, Ephraim Guikan ahanganiye umupira na myugariro Rwatubyaye Abdoul
Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi
Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon Sports ashaka gutambuka kuri George wa Gor Mahia
Inota rimwe Rayon Sports yakuye kuri Gor Mahia ryayongereye amahirwe menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza