Kwamamaza

Rayon Sports yirukanye abakinnyi bane barimo Moses Kanamugire na Mugenzi Cedrick

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 14:30' na Manzi Rema Jules


Rayon Sports yirukanye abakinnyi bane barimo Moses Kanamugire, Mugenzi Cedrick, Ndacyayisenga Alexis na Musoni Théophile mu rwego rwo kugabanya umubare w’abakinnyi, iyi kipe yari ifite.

Icyemezo cyo gusezerera aba bakinnyi kije nyuma y’umunsi umwe, umutoza Masoudi Djuma atangaje ko abakinnyi ikipe ifite ari benshi ku buryo hari abatazajya babona umwanya uhagije wo gukina bityo bakaba bagomba guhabwa amahirwe yo kujya gushaka andi makipe.

Mu basezerewe, amazina amenyerewe ni nka Mugenzi Cedrick wari umaze umwaka muri iyi kipe nyuma yo kuva muri Gicumbi FC ndetse na Kanamugire Moses wari umaze imyaka itatu akinira ikipe y’i Nyanza, akaba yongeye gusezererwa ku nshuro ya kabiri nyuma yuko mu mwaka ushize iyi kipe igitozwa n’umubiligi, Ivan Jacky Minnaert yari ku rutonde rw’abakinnyi batanu yari yirukanye ariko aza kugaruka nyuma yo kubura aho yerekeza.

Myugariro Ndacyayisenga Alexis ari mu bakinnyi batigeze bagaragara kuva muri Gashyantare ubwo Masoudi yahabwaga inshingano z’umutoza mukuru muri iyi kipe, akaba yajyanye na Musoni Théophile wari umuzamu wa gatatu utarigeze akinishwa na rimwe.

Rayon Sports yirukanye abakinnyi bane nyuma yo kugura abagera kuri 11 bashya barimo Nova Bayama wavuye muri Mukura VS, Senyange Yvan wahoze muri Gicumbi FC, Lomami Frank wavuye muri Musanze FC, Nahimana Shasir wavuye muri Vital’o, Ishimwe Issa Zapi wakinaga muri Sunrise FC, Nigimbere Fabrice wavuye muri Gasabo FC n’abakinnyi batatu Rayon Sports ivuga ko yazamuye mu ikipe y’abana iba i Nyanza barimo Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva na Hakizimana Hassan.

Aba biyongeraho Moussa Camara ukomoka muri Mali wakiniraga Avenir Sportif de Kasserinena yo muri Tunisia na Mutsinzi Ange wakiniraga AS Muhanga basinyishijwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Mugenzi Cedrick (wambaye agatambaro ku kuboko) wamaze gusezererwa ari kumwe na Masoudi Djuma (wambaye ikoti)

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved