Rayon Sports yihaye intego yo kwinjiza asaga Miliyari 1.5 Frw mu mwaka utaha w’imikino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kanama 2019 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko mu mwaka utaha w’imikino wa 2019/20 bwihaye intego yo kwinjiza asaga miliyari 1.5Frw azaturuka mu marushanwa izakina, abafana bayo n’abafatanyabikorwa bakorana.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane mu Nzove.

Agaruka ku ngengo y’imari ikipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino n’amafaranga iteganya kubona, Munyakazi yavuze ko Rayon Sports yihaye intego yo kwinjiza 1, 540, 800,000 Frw.

Aya mafaranga azaba arimo agera kuri miliyoni 800 Frw zizava mu irushanwa rya CAF Champions League izakina guhera mu mpera z’icyumweru mu gihe byitezwe ko abafana bazatanga agera kuri miliyoni 77 Frw.

Rayon Sports iteganya kwinjiza kandi miliyoni 49.5 Frw zivuye mu Gikombe cy’Amahoro, miliyoni 336 Frw zivuye mu bafatanyabikorwa, 128.8 Frw zizava mu kugurisha abakinnyi n’ayandi azava mu yandi marushanwa arimo shampiyona, n’ibindi bikorwa by’ikipe.

Amafaranga ikipe iteganya kuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino ni 1,338,150,000 Frw, aho hateganyijwemo amafaranga yo kugenda hishyurwa umwenda wa Miliyoni 600 Frw ikipe ifite.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) kizishyurwa miliyoni 70 Frw, Imodoka y’ikipe itangweho izindi miliyoni 32 Frw mu gihe hari n’abandi bafitiwe imyenda bazahabwa miliyoni 50 Frw.

Mu mafaranga iyi kipe yerekanye izakoresha mu mwaka utaha, ntabwo hagaragayemo asaga milyoni 32.5 Frw yo kwishyura umutoza Ivan Minnaert, aho umuyobozi w’ikipe, Munyakazi Sadate yavuze ko bamaze kujurira ku myanzuro yafashwe n’Akanama Nkemuramakimbirane k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Rayon Sports yemera kwishyura ibihumbi $7,500 yari yasigaye mu bihumbi $15,000 yagombaga kwishyura Ivan Minnaert mu mwaka ushize.

Ati” Twatanze ubujujrire uyu munsi. Twasanze akanama ka FERWAFA karabogamye. Nibiba ngombwa ko tujya no muri FIFA tuzajyayo.”

Iyi kipe iteganya kongera mu ikipe umukinnyi umwe cyangwa babiri, aho kugeza ubu imaze gukoresha miliyoni 108 Frw mu kugura abakinnyi mu gihe hateganyijwe izigera ku 120 Frw.

Rayon Sports yakoreshejeikiganiro n'abanyamakuru kizajya kiba buri kwezi
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane
Visi Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée
Umubitsi wa Rayon Sports, Cyiza Richard
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza