Rayon Sports yifurije ihirwe Mukunzi Yannick watangiye igeragezwa muri Suède

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nzeri 2018 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa Rayon Sports ukina hagati mu kibuga, Mukunzi Yannick yatangiye igeragezwa mu ikipe nshya ya Sandviken ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède.

Mukunzi yerekeje ku mugabane w’u Burayi asize bagenzi be mu myiteguro y’umukino wo kwishyura uzabahuza na Enyimba FC yo muri Nigeria muri ¼ cya CAF Confederation Cup kuko akiri mu bihano.

Uyu mukinnyi uri mu bagenderwaho muri Rayon Sports yerekeje muri Suède mu ijoro ryo ku wa 16 Nzeri 2018.

Yajyanye na rutahizamu wa Bugesera FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mubumbyi Bernabe, banatangiranye igeragezwa nkuko bigaragara ku ifoto y’aba bombi.

Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yifurije amahirwe Yannick Mukunzi.

Ubutumwa bwayo bugira buti “Yannick Mukunzi yatangiye imyitozo muri Sandviken yo muri Suède. Tumwifurije kuzitwara neza no gutsinda igeragezwa.”

Igeragezwa aba bakinnyi barimo rizasozwa ku wa 7 Ukwakira 2018.

Mubumbyi na Mukunzi Yannick baracyafite amasezerano y’umwaka umwe mu makipe yabo ariko nibatsinda igeragezwa, Sandvikens izayegera bumvikane.

Sandvikens IF ni ikipe iherereye mu Mujyi wa Sandviken, yashinzwe mu 1918. Yagiye igira ibihe bitandukanye, ikazamuka mu cyiciro cya mbere ikongera ikamanuka, kuri ubu ikaba ibarizwa mu cya gatatu bita ‘Division 1’.

Iki cyiciro kiri inyuma ya ‘Allsvenskan’ ariyo shampiyona ya Suède ibamo amakipe nka Malmö FF imenyerewe muri Europa League naho icya kabiri cyitwa ‘Superettan’.

Nta mateka akomeye iyi kipe ifite uretse kwegukana bimwe mu bikombe by’icyiciro cya kane, icya gatatu n’icya kabiri. Igikomeye yakoze ni ukurangiza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu 1935/36.

Yiganjemo abakinnyi bakomoka muri Suède ariko uyu mwaka yaguze Umunye-Congo Kinshasa, René Muzola Makondele.

Yannick Mukunzi na Mubumbyi Bernabe batangiye igeragezwa mu ikipe bagiye gukinira i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza