Rayon Sports yemeye kurekura Muhire Kevin ugiye kugurwa miliyoni 26Frw

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 7 Mutarama 2019 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yemeye gutanga ibaruwa irekura Muhire Kevin ugiye gusinyira Misr lel-Makkasa Sporting Club yo mu Misiri ikamutangaho ibihumbi $30, ni ukuvuga asaga miliyoni 26 Frw.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019 nibwo biteganyijwe ko Muhire Kevin abonana n’ubuyobozi bw’iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, ku rutonde ruyobowe na Zamalek Sporting Club, agasinya amasezerano y’imyaka itatu.

Uyu mukinnyi biteganyijwe ko atangwaho $30 000 ariko ikipe ya Rayon Sports yari afitiye amasezerano y’umwaka igahabwa $20 000 by’amadolari naho andi $10 000 akagabanwa na Muhire Kevin n’ikipe y’abana y’i Gikondo yamuzamuye ihagarariwe na Ntibitura Jean Claude bita Santos.

Muhire bita Rooney wari umaze ukwezi n’iminsi 10 mu igeragezwa, yabwiye IGIHE ko ashimira Rayon Sports yamworohereje.

Yagize ati “Ntacyo nshinja Rayon Sports yampaye ibyangombwa byose nkeneye. Ndabashimira cyane.”

“Ndabonana n’abayobozi b’iyi kipe, nizeye ko uyu munsi ndarana inkuru nziza kuko umutoza yarankunze ku buryo yanambujije kuza mu minsi mikuru mu Rwanda. Yifuzaga gukomeza kunkoresha imyitozo ku buryo ninsinya nzahita ntangira gukoreshwa mu mikino ntafashe indi minsi yo kumenyerana na bagenzi banjye.”

Muhire Kevin wavutse tariki 17 Ukwakira 1998 agiye kwerekeza muri Misr lel-Makkasa Sporting Club aho ashobora kwambara nimero 37 kuko niyo yari yahawe mu mikino ya gicuti yakinnye bari mu igeragezwa.

Araba abaye umukinnyi wa kabiri w’umunyarwanda ukina mu Misiri nyuma ya Danny Usengimana ukina muri Tersana Sporting Club yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu.

Abatoza baramushimye bituma bamwima uruhushya rwo kuza mu Rwanda mu biruhuko by'iminsi mikuru, we na Danny Usengimana bayizihiriza mu Misiri
Mu bakomeje kumenyereza Muhire Kevin ubuzima harimo Marwan Hamdy ukinira n'ikipe y'igihugu ya Misiri
Muhire Kevin ni umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina mu Misiri nyuma ya Danny Usengimana
Muhire Kevin warekuwe na Rayon Sports agiye gusinyira ikipe iri ku mwanya wa gatatu mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza