Rayon Sports yazamuye itike ku mukino wa Al-Hilal Club

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kanama 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku mukino iyi kipe izakiramo Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani ku Cyumweru, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, aho abazicara mu myanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 25 Frw.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa 15:30.

Rayon Sports ishaka kongera kugera kure mu marushanwa ya Afurika nk’uko yabikoze mu mwaka ushize, izahura n’iyi kipe yo muri Sudani byaherukaga guhurira mu marushanwa nk’aya mu 1994.

Icyo gihe Rayon Sports yasezereye iyi kipe yo muri Sudani iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi y’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya CAF Winners Cup.

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya y’icyubahiro bizaba ari ibihumbi 25 Frw mu gihe abicara ku mpande zaho, bazishyura ibihumbi 15 Frw.

Abicara ahatwikiriye bazishyura ibihumbi 5000 Frw mu gihe abicara ahasanzwe hadatwikiriye, bo bazishyura ibihumbi 3,000.

Uyu mukino uzayoborwa n’umunya-Kenya Anthony Ogwayo, aho azaba abafatanya na bene wabo barimo Gilbert Kipkoech Cheruiyot, Samuel Kuria na Andrew Juma Otieno mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Habimana Aimable, usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi.

Ibiciro nk’ibi byaherukaga ku mukino Rayon Sports yakiriyemo Enyimba FC yo muri Nigeria muri ¼ cya CAF Confederation Cup, uretse ko ho itike ya menshi yaguraga ibihumbi 30 Frw.

Rayon Sports izakira uyu mukino ubanza ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Sudani nyuma y’ibyumweru bibiri, tariki ya 23 Kanama.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yatsinze hagati Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria, mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Abafana ba Rayon Sports bitezweho kuba inyuma y'ikipe yabo ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza