00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mbere yo guhura na APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ugushyingo 2021 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Amakipe yombi yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati mu minota 30 ibanza. Uburyo bumwe bukomeye bwayibonetsemo ni umupira watewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, ukojejweho umutwe na Karo Samuel Nemeyimana ugarurwa bigoranye n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ’Shaulin’.

Byasabye gutegereza umunota wa 35, Rayon Sports ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nishimwe Blaise n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Nizigiyamana Karim Mackenzie. Umunyezamu Nsabimana ntiyageze ku mupira wa Nishimwe kubera ko yari ahagaze imbere gato.

Essombe Willy Onana wari umaze akanya gato ahushije uburyo bwashyizwe muri koruneri, yatsinze igitego cya kabiri habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangira, ni nyuma y’uko yabanje gucenga umunyezamu wari wasohotse, atera mu izamu ryari rihagazemo abakinnyi.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Bugesera FC, Nsabimana Jean de Dieu asimburwa na Twagirayezu Amani mu gihe Niyongira Danny yahaye umwanya Hakizimana Zuberi.

Ku munota wa 50, Rayon Sports na yo yakoze impinduka havamo Niyigena Clément wagize imvune hajyamo Mugisha Francois Master na ho ku munota wa 68 havamo Youssef Rharb wahaye umwanya Niyonkuru Sadjati.

Bugesera FC yabonye uburyo bwa penaliti ubwo Rafael Oliseh yagushwaga mu rubuga rw’amahina na ba myugariro ba Rayon Sports, ariko umusifuzi Mulindangabo Moïse ntiyagira icyo abivugaho.

Ku munota wa 73, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyinjijwe na Steve Elumanga nyuma y’uko umunyezamu Twagirayezu Amani yananiwe gufata ngo awugumane nyuma yo kunyerera.

Bugesera FC yabonye igitego cy’impozamarira ku ikosa ryakozwe na Ndizeye Samuel ku munota wa 76, umunyezamu Bashunga Abouba ntiyagera ku mupira watewe na Rafael Oliseh Osaluwe.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kugira amanota arindwi inganya na Gasogi United, zombi zirushwa abiri na AS Kigali ya mbere.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo, aho izakirwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa gatatu wa Shampiyona

Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

  • Gorilla FC 0-1 AS Kigali
  • Espoir FC 0-0 Gicumbi FC

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

  • Marines FC vs Mukura VS&L (warasubitswe)
  • Gasogi United 3-2 Rutsiro FC
  • Kiyovu SC 1-1 Police FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

  • Rayon Sports FC 3-1 Bugesera FC
  • Etincelles FC vs APR FC (warasubitswe)
  • Etoile de l’Est 2-3 Musanze FC
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Nishimwe Blaise
Essombe Willy Onana yatsinze igitego cya kabiri mbere y'uko Steve Elo Manga atsinda icya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .