Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wo kwitegura imikino ya CAF (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kanama 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Igitego cya Michael Sarpong cyo mu gice cya kabiri cy’mukino cyafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Amakipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika ya CAF, azakina guhera mu cyumweru gitaha.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti kuri Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho iri kwitegura guhura na Al-Hilal Club yo muri Sudani mu gihe AS Kigali izakina na KMC FC yo muri Tanzania muri CAF Confederation Cup, yakinaga umukino wa mbere wa gicuti.

Rayon Sports yabonye uburyo butatu bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere, ariko igorwa n’uwahoze ari umunyezamu wayo, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wavanyemo imipira ibiri yatewe na Bizimana Yannick.

AS Kigali ifite abakinnyi biganjemo abashya, yagerageje gusatira cyane mu gice cya kabiri nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Haruna Niyonzima wahise anahabwa igitambaro cya kapiteni, ariko uburyo bumwe yabonye bugana ku izamu, Kalisa Rachid ntiyabubyaza umusaruro kuko yateye hanze umupira w’umuterekano ikipe ye yabonye.

Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru wasimbuye Bakame mu gice cya kabiri, yakuyemo umupira ukomeye wahinduwe na Iradukunda Eric ‘Radu’ awutanga Michael Sarpong na Samuel Ifeanyi Nwosu.

Oumar Sidibé winjiye asimbura nyuma yo gutangira imyitozo kuri uyu wa Kane nimugoroba, ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Michael Sarpong wasize ba myugariro ba AS Kigali akaroba umunyezamu Bate Shamiru.

Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti ku Cyumweru ihura na Villa SC mu gihe AS Kigali na yo izakina n’iyi kipe yo muri Uganda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Aya makipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, azakira imikino ibanza izabera i Kigali mu mpera z’icyumweru gitaha.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abatoza ba Rayon Sports, Kirasa Alain na Robertinho
Umutoza mushya w’abanyezamu ba Rayon Sports, Hannington Kalyesubula
Abatoza ba AS Kigali: Higiro Thomas, Mateso Jean de Dieu na Nshimiyimana Eric
Abasimbura ba Rayon Sports
Abasimbura ba AS Kigali
Ndayishimiye Eric 'Bakame' yahuraga na Rayon Sports yakiniye
Iranzi Jean Claude agerageza uburyo bw'ishoti
Bizimana Yannick yagoye cyane ubwugarizi bwa AS Kigali
Niyonzima Haruna wabanje hanze, akoreshwa imyitozo yo kwishyushya na Nshutinamagara Ismail 'Kodo'
Haruna Niyonzima wavuye muri Simba yo muri Tanzania ntazakina umukino uzahuza AS Kigali na KMC
Iranzi Jean Claude ahanganiye umupira na Benedata Janvier
Ndayishimiye Eric Bakame na we utarabona ibyangombwa ntazagaragara mu mukino ubanza ikipe ye ya AS Kigali izakiramo KMC i Nyamirambo
Abayobozi ba Rayon Sports barimo Munyakazi Sadate n'abamwungirije, barebye uyu mukino
Muvunyi Paul wahoze ayobora Rayon Sports na we yari yaje kureba uyu mukino
Adil Mohammed Erradi wagizwe umutoza wa APR FC (iburyo) na Nabyl Bekraoui umwungirije, na bo barebye uyu mukino
Bakame yakinnye iminota 45 gusa, agaruka yahinduye imyambaro
Umukino wari witabiriwe
Rayon Sports yabonye igitego kimwe mu minota isatira iya nyuma
Michael Sarpong yishimira gutsinda igitego cyahesheje intsinzi Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports bari bafite akanyamuneza

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza