00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Igitego kimwe rukumbi cyinjijwe na Essomba Willy Onana mu gice cya mbere, cyafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali mu mukino wa gicuti wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

AS Kigali ikomeje gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, yo yakinaga umukino wa kane wa gicuti mu kugerageza abakinnyi bashya no kwitegura Shampiyona izatangira mu mpera z’uku kwezi.

Mu mabara yayo mashya y’ubururu, AS Kigali ni yo yinjiye neza mu mukino, ibona uburyo bwa Hassan Shaban Tshabalala, ariko umupira udakomeye yateye ufatwa na Hakizimana Adolphe.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite batatu ari bo Niyigena Clément, Muhire Kevin na Nsengiyumva Isaac bari mu Amavubi, yari yagaruye Mitima Isaac ukirutse imvune, wakinanaga na Habimana Hussein mu mutima w’ubwugarizi.

Ndizeye Samuel yigijwe imbere mu kibuga hagati afatanya na Ayoub Ait Lahsaine mu gihe Rharb Youssef, Sanogo Souleyman na Essomba Onana bari mu busatirizi.

Umupira wazamukanwe na Rharb Youssef waguzwe muri Raja Casablanca, ni wo wavuyemo igitego rukumbi cyinjiye ku munota wa 16 ubwo ubwugarizi bwa AS Kigali bwarimo Rugwiro Hervé na Bishira Latif bwananirwaga guhagarika Essomba Willy Onana wawinjiranye mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Rugero Chris.

AS Kigali yaburaga abakinnyi batanu bari mu Ikipe y’Igihugu, yakoze impinduka ku munota wa 30, Mugheni Fabrice ajya mu kibuga hagati gufatanya na Kwizera Pierrot mu gihe Abubakar Lawal yagiye gufatanya na Tshabalala mu busatirizi.

Ikipe y’Abanyamujyi yashoboraga kwishyura ku buryo bwa Tshabalala na Biramahire Abeddy, ariko amashoti abiri akurikiranye bateye, asubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Hakizimana Adolphe wari mu izamu rya Rayon Sports, yayirokoye kandi ku mupira watewe n’umutwe na Tshabalala, awukuramo mbere y’uko Abubakar Lawal atera ishoti ryafashe igiti cy’izamu.

Uyu munyezamu yongeye gukuramo umupira ukomeye watewe n’umutwe na Lawal mu minota ya nyuma y’igice cya kabiri mu gihe kandi AS Kigali yahushije igitego cyabazwe ku mupira w’umutwe watewe na Robert Saba, ujya ku ruhande gato rw’izamu.

Rayon Sports yakabaye yabonye igitego cya kabiri mu minota isatira 80, ariko penaliti Rharb Youssef yahawe, ayitera mu biganza bya Rugero Chris wabanje gukuramo umupira wa mbere, Umunya-Maroc asubijemo na bwo umunyezamu wa AS Kigali afata neza umupira.

Mu yindi mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Gasogi United yanganyije na Marines FC igitego 1-1, Police FC itsinda Musanze FC ibitego 2-1.

Kiyovu Sports yihereranye Gorilla FC iyitsindira ibitego 4-1 ku Mumena mu gihe Mukura Victory Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 4-2.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Biramahire Abeddy atera umupira ubwo yari asatiriwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney
Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma, yabwiraga abakinnyi be akoresheje ibimenyetso bitandukanye
Essomba Willy Onana amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ine yakiniyemo Rayon Sports
Myugariro Habimana Hussein aterana umupira Shaban Hussein Tshabalala
Mitima Isaac mu kirere atera umupira n'umutwe
Buteera Andrew ahanganiye umupira na Essomba Willy Onana
Kwizera Pierrot yahuraga na Rayon Sports yakiniye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .