Rayon Sports yatsinze TP Mazembe mu mukino wa mbere muri CECAFA Kagame Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Imbere y’abafana batari bake bari baje kureba uyu mukino wimuriwe kuri Stade Amahoro mbere y’amasaha 24, Rayon Sports yatsinze Tout Puissant Mazembe igitego 1-0, mu mukino wayo wa mbere wo mu itsinda rya mbere wabaye kuri iki Cyumweru.

TP Mazembe yitabiriye iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame itari kumwe n’abakinnyi bayo bakomeye nka Issama Mpeko, Mputu Trésor na Elia Meshack bari kumwe n’umutoza Florent Ibenge mu ikipe ya RDC iri gukina Igikombe cya Afurika. Iyi kipe yatojwe n’umutoza Mwakasu David.

Rayon Sports yari kumwe n’umutoza mushya, umunya-Cameroun, Mathurin Olivier Ovambe wahawe igeragezwa muri iri rushanwa, yabanje mu kibuga abakinnyi barindwi bashya muri 11.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo, yafunguye amazamu hakiri kare ku mupira Iranzi Jean Claude yahinduye mu rubuga rw’amahina usanga Ulimwengu Jules warobye umunyezamu Bakula-Ulunde Aimé.

Tout Puissant Mazembe yabonye uburyo bwa mbere bugana mu izamu ubwo Jackson Muleka yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, igera kuri Rainford Kalaba wasumbye Rugwiro Hervé amuterana umupira ukomeye n’umutwe, ukurwamo na Kimenyi Yves.

Mu minota 10 isoza igice cya mbere, Mazembe yabonye uburyo bubiri bugana mu izamu, aho Likonza Glody yagerageje ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, Kimenyi Yves afata umupira mu buryo bugoranye mu gihe na Rainford Kalaba yateye umupira ukomeye washyizwe muri koruneri n’uyu munyezamu wa Rayon Sports.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’amakosa atandukanye cyane ku bakinnyi ba TP Mazembe barimo Tshibango Tshinuka na Miche Mika, bombi bahawe amakarita y’umuhondo mu gihe hanakorwaga impinduka ku mpande zombi.

Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Ipamycelvia Giovani yahawe umupira uturutse mu kibuga hagati, asiga ba myugariro ba Rayon Sports, ateye ishoti rikomeye risubizwa inyuma na Kimenyi Yves akoresheje ikirenge.

Mu minota y’inyongera Tout Puissant Mazembe yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, Bonyanga Owe ananirwa gushyira mu izamu umupira watewe na Ushindi Wa Kubanza.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye KMC yo muri Tanzania inganyije na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo igitego 1-1.

Iri tsinda rizagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, aho Rayon Sports izakina na Atlabara guhera saa 19:00 mu mukino uzakurikira uzaba wahuje KMC na TP Mazembe guhera saa 17:00 kuri Stade ya Kigali.

Indi mikino yabaye uyu munsi, mu itsinda B rikinira i Huye, KCCA yo muri Uganda yanganyije na Bandari FC yo muri Tanzania igitego 1-1 mu gihe Mukura Victory Sports yo mu Rwanda yatsinzwe igitego 1-0 na Azam FC yo muri Tanzania, yegukanye irushanwa riheruka.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Mbere haba imikino ine, aho mu itsinda C, APR FC izahura na Green Eagles naho Heegan FC ihure na Proline FC kuri Stade ya Kigali. I Rubavu, mu itsinda D, AS Ports izahura na KMKM mu gihe Gor Mahia izahura na AS Maniema.

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Rugwiro Hervé, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (c), Nshimiyimana Amran, Mugheni Kakule Fabrice, Commodore Olokwei, Ciza Hussein, Iranzi Jean Claude na Ulimwengu Jules.

TP Mazembe: Bakula-Ulunde Aimé, Rainford Kalaba (c), Masengo Godet, Zola-Kiaku Arsène, Mwape Tandi, Mwondeko Zatu, Sinkala Nathan, Tshibango Tshikuna, Miche Mika, Muleka Jackson na Likonza Glody.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa TP Mazembe
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Kapiteni wa TP Mazembe, Rainford Kalaba acenga Rugwiro Herve
Iragire Saidi yakinnye neza, abasha gucunga abarimo Jackson Muleka
Umutoza wa Rayon Sports, Mathurin Olivier Ovambe yatangiye imirimo uyu munsi
Ulinwengu Jules ahanganye na Mondeko Zatu
TP Mazembe yari ifite abafana batari bake kuri uyu mukino
Abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo
Umunya-Ghana Commodore Olokwei yakinnye neza uyu mukino
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ni umwe mu barebye uyu mukino
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwihanganye Jean de Dieu yarebye uyu mukino ari kumwe na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports
Umunyamabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye
Ndagano Faradjali , umuyobozi wa Azam TV yerekana iyi mikino
Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Sekamana Jean Damascène
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Valens Munyabagisha yarebye uyu mukino yicaranye na Minisitiri w'Ubuzima Dr. Gashumba Diane
Ngoga Martin yari yicaranye na Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza