Rayon Sports yatandukanye na Manzi Thierry na Sefu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kamena 2019 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo gutandukana na kapiteni wayo Manzi Thierry kimwe na mugenzi we Niyonzima Olivier ‘Sefu’ nyuma y’uko bombi banze kongera amasezerano muri iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gutandukana n’aba bakinnyi bombi basoje amasezerano ariko bakaba batarumvikanye n’ubuyobozi kugira ngo bayongererwe.

Rayon Sports iheruka gusinyisha myugariro wa Mukura Victory Sports, Iragire Saidi na Ndizeye Samuel wa Vital’O FC bombi bakina mu mutima w aba myugariro nka Manzi Thierry mu gihe mu kibuga hagati yasinyishije umunya-Nigeria, Commodore Olokwei ukina umwanya umwe na Niyonzima Olivier ‘Sefu.

Manzi Thierry arekuwe na Rayon Sports mu gihe avugwaho kugumura abakinnyi, aho banze kujya mu mwiherero ku wa Gatandatu batarabona amafaranga y’uduhimbazamusyi two ku mukino wa Marines muri shampiyona no gusezerera AS Kigali mu Gikombe cy’Amahoro.

Aba bakinnyi bombi bandikiwe ibaruwa n’umuyobozi wungirije w’ikipe, Me. Muhirwa Freddy, ababwira ko bemerewe kuva muri Rayon Sports.

Ati” Ubuyobozi bwa Rayon Sports burakumenyesha ko guhera tariki ya 17/06/2019 wemerewe kwerekeza mu ikipe wihitiyemo kandi wazegera Ubunyamabanga Bukuru bwa ikipe bukaguha icyemezo cyo kwigira ahandi.”

Manzi Thierry yageze muri Rayon Sports mu 2015 avuye muri Marines FC mu gihe Niyonzima Olivier we yari avuye mu Isonga FC.

Iyi kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu mwaka w’imikino 2019/20, ikomeje kwiyubaka, aho ikomeje ibiganiro n’abandi bakinnyi batandukanye barimo Ciza Hussein na Bizimana Yannick.

Rayon Sports iri kwitegura umukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro izahuramo na Gicumbi FC ku wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019.

Manzi Thierry arekuwe na Rayon Sports nyuma yo kuyifasha gusezerera Marines mu gikombe cy'Amahoro
Niyonzima Olivier Sefu yari amaze imyaka ine akinira Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza