Rayon Sports yasuye Umurindi w’Intwali, isaba Perezida Kagame kugaruka ku kibuga (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ntare Julius
Kuya 24 Kamena 2019 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Mbere yo gukina na Gicumbi FC kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yasuye Umurindi w’Intwali hahoze hitwa Umurindi wa Byumba, akaba ari ho hari icyicaro cy’ingabo za FPR Inkotanyi mu gihe cyo kubohora igihugu ndetse ni ho habaga Perezida Kagame nk’uwari uyoboye urugamba, ahafite inzu ndetse n’indaki.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kugira ngo abakinnyi ndetse n’abayobozi basobanurirwe imiterere y’urugamba rwabohoye igihugu rukazana amahoro ari nayo yitiriwe igikombe bari gukina muri iki gihe.

Umurindi w’Intwali wahoze witwa Umurindi wa Byumba uri mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, aha akaba ari ho hari icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi guhera urugamba rutangiye mu 1990 kugeza rurangiye mu mwaka wa 1994.

Abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports basobanuriwe amateka y’urugamba ndetse n’ayo ku Mulindi w’Intwari n’uburyo ariho habitse inkuru y’imipangire y’urugamba rwagejeje ku ntsinzi FPR Inkotanyi.

Beretswe icyumba Perezida Kagame wari umuyobozi w’urugamba yabagamo ndetse n’ ubwihisho (indaki) yapangiragamo akazi hamwe n’abandi basirikare bakuru bafatanyaga kuyobora urugamba.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari, Mugabo Philémon, yasobanuriye abari bitabiriye iki gikorwa ko iyi ndaki yari iyo ku ruhande, yakoreshwaga na Parezida Kagame ku buryo abandi bantu batari bayizi.

Ati "Yagiraga indaki igaragarira amaso y’abantu, akagira n’izindi abantu batazi, kugira ngo yirindire umutekano ku giti cye."

Yaberetse kandi icyumba Perezida Kagame yararagamo n’impamvu aricyo yari yarahisemo.

Ati " …Hano ni mu cyumba cya His Excellency [Perezida Kagame]. Iki cyumba sicyo kinini ariko cyo kirihariye. Gifite aho gusohokera, kandi kiri kure y’uruganiriro. Ni ukuvuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyo mu nzu imbere, iki cyumba ni cyo cyabaga icya nyuma mu kugerwaho, kubera ko niba umuntu aturutse mu ruganiriro, kugira ngo akugereho, ugomba kuba wamwumvise…udashatse guhangana na we, wahita usohoka.’’

Manishimwe Djabel, Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko gusura ku Mulindi w’Intwari hari icyo bibunguye nk’abakinnyi ba Rayon Sports, kuko bitumye bamenya birushijeho amateka y’urugamba ndetse n’igisobanuro cyimbitse cy’amahoro yaharaniwe na FPR Inkotanyi yaje kwitirirwa igikombe bari gukinira.

Ati " Nk’abanyarwanda tuba tugomba kumenya amateka y’igihugu cyacu. Ni ibintu byiza cyane muri rusange, kuhasura bifite ikindi bitwongereye kuko kwitwa ngo turi gukina igikombe cy’Amahoro ntabwo ari ukuvuga ngo gusa turi mu kibuga turakina, tuba tugomba kumenya n’ibyo dukinira koko, tukamenya n’impamvu dukina, tukamenya n’abatumye uyu munsi turi gukina. Hari icyo biri bwongere mu itsinda ry’abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports."

Muhirwa Frédéric, Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports ari na we wari uyoboye iri tsinda, yasobanuye ko basuye Umurindi w’Intwari kugira ngo bashire amatsiko y’ahantu habitse inkomoko y’amahoro igihugu gifite ndetse ari nayo yitiriwe igikombe bari guhatanira.

Ati "Icya mbere ni amatsiko yo kugira ngo dusure aha hantu kuko benshi ni ubwa mbere bahageze ariko hakaba hanafite amateka. Ubu turi mu gikombe cy’Amahoro. Ni igikombe aya mahoro akomora aha duhagaze kuko ari ho hari ibirindiro bikuru by’urugamba. Byabaye ngombwa ko tuza kugira ngo twereke aba basore abenshi ni na bato nk’uko mwabibonye, babanze bamenye amahoro dufite uyu munsi aho akomoka.”

Muhirwa yakomeje avuga ko avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bazaba aba ambasaderi b’ejo hazaza ndetse n’abanyamahanga bakinira iyi kipe na bo bamenye amateka y’u Rwanda bakinamo.

Ati ‘’Aba bana ni bo ba ambasaderi b’ejo hazaza. Nibo bazavuga amateka, ubona ko harimo n’abanyamahanga bakeneye kugira ngo bagende bavuga ibyo babonye , barahageze, bamenye uko abantu bayoboye igihugu uyu munsi batangiye n’amateka yabo."

Muhirwa yatumiye Perezida wa Repubulika kuzitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ndetse no ku mukino wa CECAFA, Gikundiro izahuramo n’igihangange cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, TP Mazembe, ari nawo uzafungura iri rushanwa.

Ati ‘’ Tuboneyeho kugira ngo tumusabe, muri iki Gikombe cy’Amahoro, nk’ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko, nitugera ku mukino wa nyuma kandi twizera ko tuzayigeraho, agaruke ku kibuga kuko murabizi iyo ahari, abantu bose barabyishimira ndetse tunamutumira ku mukino ufungura irushanwa rya CECAFA, nk’igikombe n’ubundi agiramo uruhare rukomeye kugira ngo azaze adufashe kugira ngo twumve ko dufite imbaraga ze mu gutsinda ikipe ya TP Mazembe."

Umuyobozi w’ingoro y’amateka y’Umurindi w’intwali, Mugabo Philémon, yatangarije abanyamakuru ko Rayon Sports ariyo ya mbere ihasuye nk’ikipe.

Ati " Tugize n’amahirwe ko mu makipe yo mu Rwanda, Rayon Sports ari yo ya mbere isuye hano mu buryo bwemewe n’amategeko, abatoza, abaganga n’abakinnyi mugahaguruka mukaza. Ni mwebwe ba ambasaderi tugiye kugira kubera ko iyo muvuye hano mubwira abandi ibyiza bya hano n’amakuru y’ibyahabereye"

Nyuma yo gusura Umurindi w’Intwari, Rayon Sports yerekeje mu Mujyi wa Gicumbi gukina umukino wa ¼ wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, itsinda Gicumbi ibitego 2-0, byiyongera kuri 7-1 yayinyagiye mu mukino ubanza, bityo ikatisha itike ya ½, aho izahura AS Kigali tariki ya 26 n’iya 29 Kamena.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2018/19, izahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ‘CAF Champions League’, rizatangira muri Kanama.

Mugabo Philemon yasobanuriye ikipe ya Rayon Sports amateka y'urugamba rwatanze amahoro yitiriwe igikombe bari gukinira
Abakinnyi, bari batuje bakurikiye amateka y'Umurindi w'intwari n'ay'Urugamba rwo kubohora igihugu muri rusange
Itangishaka Bernard King (uwa mbere ibumoso) Umunyamabanga w'Ikipe ya Rayon Sports nawe yari yitabiriye uyu muhango
Ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yari yajyanye n'iyi kipe gusura Umurindi w'intwali
Uretse guconga ruhago baba bananyotewe no kumenya amateka y'igihugu cyabohowe abenshi muri bo bataravuka
Bashimishijwe cyane no gusangizwa amateka y'urugamba rwabohoye igihugu ndetse rwanatanze amahoro yitiriwe Igikombe bari gukinira
Abakinnyi ba Rayon Sports basohoka mu ndaki yari iya Perezida Paul Kagame wari umuyobozi mukuru w'ingabo mu gihe cy'urugamba
Indaki Perezida Kagame n’abandi basirikare bakuru bakoreshaga mu gupanga urugamba
Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports Muhirwa Freddy asohoka mu ndaki yahoze ari iya Perezida Kagame mu gihe cy'urugamba
Iyi niyo nzu Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy’urugamba

Amafoto: Renzaho Christopher / Rwanda Magazine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza