Rayon Sports yasubitse urugendo yateganyaga gukorera muri Tanzania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yasubitse urugendo yateganyaga gukorera muri Tanzania yitegura umukino wa mbere na Al-Hilal Club mu marushanwa ya CAF.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, ntihigeze hatangazwa impamvu uyu mwiherero wagombaga kubera muri Tanzania ndetse n’umukino wa gicuti na Yanga Africans byasubitswe.

Bugira buti “Rayon Sports yasubitse umwiherero yagombaga gukorera muri Tanzania ndetse n’umukino wa gicuti yari kuzahakinira na Yanga Africans. Gusa iri gushaka indi mikino ya gicuti mpuzamahanga yazanika mbere y’umukino wa CAF wa Al Hilal.”

Bivugwa Yanga Africans na Rayon Sports hari ibyo zitumvikanyeho bijyanye n’amatariki umukino wa gicuti wagombaga guhuza aya makipe waberaho, bituma urugendo rusubikwa.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ikomeje imyitozo yitegura Al Hilal Club Omdurman yo muri Sudani bazahura mu ijonjora ribanza rizakinwa mu kwezi gutaha.

Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yari yabwiye IGIHE ko Rayon Sports izerekeza muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, aho izamara iminsi itanu inakina imikino mpuzamahanga ibiri ya gicuti.

Yari yagize ati “Tuzajya muri Tanzania tariki ya 2 z’ukwezi gutaha, tuhakorere umwiherero w’iminsi itanu. Turateganya gukina na Yanga SC tariki ya 4 noneho tariki ya 6 hari n’indi kipe ikomeye ya hariya tuzakina undi mukino mbere y’uko tugaruka i Kigali tariki ya 7 habura iminsi ibiri ngo dukine na Al-Hilal.”

Rayon Sports izakira Al Hilal Club mu mukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 9 na 11 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 23 na 25 Kanama muri Sudani.

Rayon Sports yateganyaga imikino itandukanye muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza