Kwamamaza

Rayon Sports yasobanuye ahazaza ha Diarra, Rwatubyaye na Shasir

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 07:06' na IGIHE


Rayon Sports yasobanuye ku buryo bwimbitse ahazaza ha rutahizamu ukomoka muri Mali, Ismaila Diarra ushinjwa gusinyira amakipe abiri, Rwatubyaye Abdoul uheruka gusinyishwa ku buryo butunguranye avuye muri APR FC na Nahimana Shasir wakiniraga Vital’O wamaze gusinyishwa imbanzirizamasezerano muri iyi kipe y’i Nyanza.

Amakuru avugwa n’uko umukinnyi uheruka gusinyira Rayon Sports, Rwatubyaye Abdoul yamaze kubona ibyangombwa byo kwerekeza muri Slovakia gukina mu ikipe yari yamurambagije akiri muri APR FC.

MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia yari yamaze kumvikana n’abakinnyi bane b’Abanyarwanda barimo Rwatubyaye Abdoul, Iranzi Jean Claude, Kalisa Rachid na Ombolenga Fitina.

Usibye Rwatubyaye, abandi bo bamaze kwerekeza muri Slovakia , we aza kuzitirwa no kutabona impapuro z’inzira, ariko kuri ubu bivugwa ko yamaze kuzibona.

Mu kwezi gushize ubwo aba bakinnyi bafataga rutemikirere berekeza ku mugabane w’u Burayi, Perezida wa MFK Topvar Topolcany, Abdelaziz Benaoudia yatangarije IGIHE ko Rwatubyaye nawe batangiye kumukorera ubuvugizi kugira ngo mu minsi mike azasange bagenzi be mu ikipe.

Icyo gihe yagize ati “ Twatangiye kuvugana na Ambasade ya Slovakia muri Kenya kugira ngo badufashe kubona urupapuro rw’inzira rwa Rwatubyaye kandi dufite icyizere ko bizagenda neza.”

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yatangarije IGIHE ko amakuru yo kujya hanze kwa Rwatubyaye nta shingiro afite.

Ati “ Amakuru avuga ko Rwatubyaye yamaze kubona Visa ntayo tuzi. Nta muntu uramuhamagara amubwira ko yabonye visa kuko ejo ku mugoroba twari kumwe kandi nta kintu yigeze ambwira. Ni umukinnyi wacu uwamushaka wese yabanza kutunyuraho.”

Ikinyamakuru cyo muri Kenya, Futaa cyanditse inkuru ivuga ko AFC Leopards yamaze kurega Rayon Sports, ndetse na Ismaila Diarra mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA; aho imushinja gusinyira amakipe abiri (Rayon Sports na AFC Leopards) mu mwaka umwe wa shampiyona, ibintu binyuranye n’amategeko ya FIFA.

Diarra wari wasinye imbanzirizamasezerano muri AFC Leopards, yemera kuzayerekezamo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, yaje kwisubiraho yongera umwaka umwe muri Rayon Sports.

Amasezerano Diarra yongereye muri Rayon Sports amwemerera kuba yazerekeza mu ikipe iyari yo yose yamushaka, amafaranga yagurwa, Rayon Sports ikabonaho 60%.

Rayon Sports ngo ntitewe impungenge no kuregwa muri FIFA kubera umukinnyi Ismaila Diarra wasinyiye iyi kipe kandi yari yaramaze gushyira umukono ku mbanzirizamasezerano na AFC Leopards yo muri Kenya.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yatangaje ko kuba Diarra yarasinye mu makipe abiri ntacyo bibabwiye ndetse ko biteguye kuburana mu gihe bazaba bahamagajwe.

Ati “ Kuba Diarra yarasinyiye amakipe abiri twe ntacyo bitubwiye kandi nta mpungenge dufite. Umukinnyi yari akiri uwacu kuko nta rwandiko rumurekura (release letter) twari twamuhaye. Ndumva yaba ari amakosa y’umukinnyi ariko niyo baturega twe twiteguye kwisobanura.”

Gakwaya kandi yatangaje ko bakomeje urugamba rwo kwiyubaka basinyisha abakinnyi bashya batandukanye. Rayon Sports yamaze kumvikana n’ Umurundi Nahimana Shasir wakiniraga Vital’O ndetse ibiganiro bigeze ku kigero cya 60% birangira.

Ati “ Yamaze gushyira umukono ku masezerano muri Rayon Sports ariko hari ibyangombwa twamusabye kuzana mu ikipe yakiniraga, birimo n’urwandiko rumwemerera gukinira indi kipe (release letter) kugira ngo turangizanye.”

Rwatubyaye Abdoul(nimero 28) ahanganye na Diarra; ubu bose basigaye bari mu ikipe imwe
Rwatubyaye Abdoul yasinyishijwe na Rayon Sports ku buryo butunguranye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved