Rayon Sports yasinyishije undi munya-Ghana Commodore wakinnye mu Butaliyani

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kamena 2019 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu w’umunya-Ghana, Olokwei Commodore wigeze gukinira Parma FC y’abatarengeje imyaka 18 mu Butaliyani mu mwaka wa 2010.

Uyu mukinnyi wari umaze ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri Rayon Sports, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE ubwo yari mu igeragezwa mu Nzove, Commodore uvuga ko afite imyaka 22, yadutangarije ko yaje muri iyi kipe ayizi dore ko yakinanye na Michael Sarpong mu ikipe y’abato ya Gaddafi Football Club kugeza afite imyaka 16.

Uyu mukinnyi ngo yifuza gufasha Rayon Sports gukomeza kuba ikipe ikomeye mu Rwanda ndetse igatwara n’ibikombe.

Olokwei Commodore azahatanira umwanya ubanza mu kibuga hamwe n’abarimo Jules Ulimwengu na mugenzi we Michael Sarpong wifuzwa n’amakipe atandukanye ku mugabane wa Afurika.

Rayon Sports yamaze kugura myugariro Iragire Saidi wakiniraga Mukura Victory Sports ndetse iri mu biganiro bya nyuma na Ciza Hussein ndetse na Bizimana Yannick wa AS Muhanga.

Olokwei Commodore ahanganiye umupira na Irambona mu myitozo mu Nzove
Commodore yakinanye na Michael Sarpong mu makipe y'abato
Olokwei Commodore avuga ko afite imyaka 22 ndetse yakiniye Parma FC mu 2010

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza