Rayon Sports yasinyishije umutoza w’abanyezamu ukomoka muri Uganda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2019 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yamaze kubona umutoza mushya w’abanyezamu, Hannington Kalyesubula, umugande w’imyaka 37 wahawe amasezerano y’umwaka umwe

Uyu mugabo wigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda, yakiniye amakipe arimo Villa SC yanatoje nk’umutoza w’abanyezamu guhera mu 2016.

Rayon Sports yari imaze ukwezi nta mutoza w’abanyezamu ifite nyuma y’uko Lemis Ikamba ‘Nkunzingoma Ramadhan’ agiye muri Police FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo Hannington Kalyesubula yahawe amasezerano y’umwaka umwe ubwo yari amaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports dore ko ejo hashize yari yanagaragaye mu Nzove, ku kibuga cy’imyitozo.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabwiye IGIHE ko bahisemo uyu mutoza kuko ari umwe mu beza kandi basanga azazamura urwego rw’abanyezamu ba Rayon Sports.

Ati” Twahisemo Kalyesubula kuko ari umutoza mwiza wanagize ibihe byiza akina kuko yakiniye amakipe akomeye. Ubu yatozaga Villa SC. Tumuhaye inshingano zo kuzamura urwego rw’abazamu bacu. Uganda bagira abanyezamu beza kandi batozwa n’abatoza babo, natwe twahisemo kumufata ngo adufashe.”

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko Hannington Kalyesubula yavutse mu 1982, agatangira gukinira Villa SC mu 2000 kugeza mu 2004 ubwo yerekezaga muri Police FC y’iwabo, akayifashe kwegukana CECAFA Kagame Cup mu 2006.

Muri uwo mwaka nibwo yerekeje muri Saint- George yo muri Ethiopie, ayikinira imyaka ibiri, mu 2008 asubira muri Villa SC, na ho ahamara indi myaka ibiri.

Mu 2010 yerekeje muri Tanzania, akinira amakipe arimo Kagera Sugar, KJT Rwenshama na Mbeya City yasorejemo gukina mu 2016, akagana inzira y’ubutoza.

Rayon Sports ikomeje kwitegura Al Hilal-Club yo muri Sudani mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2019/20.

Umukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 9 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzabera i Khartoum nyuma y’ibyumweru bibiri.

Rayon Sports izakina na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu mu mukino wa gicuti uzabera kuri Stade ya Kigali.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate na Hannington Kalyesubula basinya kuri uyu wa Kane

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza