Kwamamaza

Rayon Sports yasinyishije myugariro mushya na rutahizamu usimbura Ismaila Diarra

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 09:02' na Manzi Rema Jules


Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi babiri bashya, barimo rutahizamu ukomoka muri Mali, Moussa Camara uje gusimbura mugenzi we Ismaila Diarra wamaze kwerekeza muri DCMP yo muri Congo ndetse na myugariro wahoze muri AS Muhanga, Mutsinzi Ange ‘Jimmy’ uje gusimbura Tubane James waguzwe na AS Kigali.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yatangaje ko aba bakinnyi bombi bamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’i Nyanza.

Moussa Camara w’imyaka 22 yakiniraga ikipe yo muri Tunisia yitwa Avenir Sportif de Kasserine akaba yarayigezemo avuye muri AS Bamako yo muri Mali.

Rayon Sports izahagararira igihugu mu mikino ya Orange, CAF Confederations Cup, ikomeje kwiyubaka nyuma yo gutakaza abakinnyi bakomeye barimo ba rutahizamu babiri bayitsindiye ibitego byinshi umwaka ushize, Davis Kasirye na Ismaila Diarra bagiye muri Daring Club Motema Pembe y’i Kinshasa na ba myugariro babiri barimo Imanishimwe Emmanuel wagiye muri APR FC na Tubane James wari na kapiteni wungirije wagiye muri AS Kigali.

Iyi kipe imaze kugura abakinnyi bagera kuri 11 bashya barimo Nova Bayama wavuye muri Mukura VS, Senyange Yvan wahoze muri Gicumbi FC, Lomami Frank wavuye muri Musanze FC, Nahimana Shasir wavuye muri Vital’o, Ishimwe Issa Zapi wakinaga muri Sunrise FC, Nigimbere Fabrice wavuye muri Gasabo FC n’abakinnyi batatu Rayon Sports ivuga ko yazamuye mu ikipe y’abana iba i Nyanza barimo Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva na Hakizimana Hassan.

Aba biyongeraho Moussa Camara wavuye muri Mali na Mutsinzi Ange wamenyekanye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 iheruka gusezererwa na Misiri mu mikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika.

Mutsinzi Ange ‘Jimmy’ ari kumwe n'umutoza Masoudi Djuma
Moussa ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports FC, Gacinya Denis nyuma yo gusinya amasezerano
Moussa ari kumwe n'umutoza wa Rayon Sports, Masoudi Djuma
Myugariro Jimmy ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports
Umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yahamije aya makuru abinyujije kuri Twitter

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved