Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Airtel aratuma hashyirwaho ipaki zihariye z’abafana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Kamena 2018 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports na Airtel bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yitezweho kwinjiriza iyi kipe akayabo k’amafaranga, kuko impande zombi zemeranyije ishyirwaho ry’ipaki zihariye zitiriwe Rayon Sports, umuntu uziguze hakagira amafaranga ashyikirizwa iyi kipe.

Muri aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu, izi paki zaba izo guhamagara cyangwa internet, zizajya zigurwa binyuze ku gukanda *699#, maze uko abafana bazikoresha babe bari no gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports.

Airtel-Tigo niwo murongo w’itumanaho ubu ufite abakiliya benshi mu gihugu barenga miliyoni eshanu, ukaba ugiye gufatanya na Rayon Sport nayo ifite abafana benshi ariko yakunze kurangwa n’ibibazo by’amikoro.

Impande zombi zemeranyije ko aya masezerano y’ibanze azamara amezi atandatu, ashobora kuzongerwa akaba imyaka itanu bitewe n’uburyo abafana b’iyi kipe bazayoboka uyu murongo bakagura ‘Rayon Pack’.

Muri uyu muhango wabereye ku Cyicaro cya Airtel i Remera, Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yatangaje ko aya masezerano nagenda nk’uko byitezwe, ashobora kuzasiga iyi kipe ari imwe mu zibayeho neza, ikiyubakira ibikorwa remezo nk’ikibuga, aho iba ndetse no kuzamura abana bakiri bato.

Yagize ati “Mpereye ku bufatanye tugiye gutangira kuva uyu munsi navuga nti ‘Airtel mwahisemo neza kuko amakipe ari mu Rwanda ni menshi ariko kuba mwarabengutse umuryango mugari wa Rayon Sports ni uko koko ubwo bufatanye buzagira icyo bugeraho.”

Yakomeje agira ati “Turasinya amezi atandatu yo kugira ngo turebe uko bizagenda, nitubona biri kugenda neza tugasinya imyaka itanu. Numva rero ari intangiriro itazagira iherezo igihe cyose Airtel izaba ihari na Rayon Sports izaba ihari.”

Umuyobozi wa Airtel/Tigo, Philip Amoateng, yavuze ko mu Rwanda hari amakipe menshi ariko bahisemo Rayon Sports kuko ari ikipe ikunzwe cyane kandi ifite abafana bahora bashaka inzira banyuramo bayiteza imbere akaba aribyo babazaniye.

Yagize ati "Twishimiye gufatanya na Rayon Sports, ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda. Imibare y’ikigereranyo igaragaza ko nibura muri buri rugo haba harimo umufana wa Rayon Sports.”

Yongeyeho ati “Dukurikije umubare w’abantu bakoresha telefoni ngendanwa, bikanahurirana n’ukwishyira hamwe kwa Airtel na Tigo, twizera ko abafana ba Rayon Sports bagiye kubona uburyo bwo gufasha ikipe yabo mu buryo bw’ubushobozi, ikintu ubundi mbere hose cyasaga n’icyari cyarananiranye."

Nubwo hatatangajwe ijanisha rizajya ritangwa, Airtel/Tigo ibaye umufatanyabikorwa wa kabiri ukomeye wa Rayon Sports nyuma ya Skol isanzwe iyifasha mu bikorwa bya buri munsi birimo guhemba abakinnyi n’abatoza n’indi mibereho ndetse ikaba yaranayubakiye ikibuga cy’imyitozo mu Nzove.

Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw'igihugu yitabiriye uyu muhango
Mushimire Jean Claude ushinzwe gukurikirana Imishinga ya Rayon Sports na Muhire Eric ushinzwe Imari basoma aya masezerano
Umubitsi wa Rayon Sports, Muhire Eric
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, na we yari yitabiriye umuhango wo gusinya aya masezerano
Umuyobozi wa Airtel-Tigo, Philip Amoateng (iburyo) n'Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Abayobozi batandukanye muri Rayon Sports bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri Airtel Rwanda, John Magara, yasobanuye imiterere y'amasezerano n'uko azakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza