Rayon Sports yasezerewe na KCCA muri kimwe cya kane cya CECAFA Kagame Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yananiwe kurenga kimwe cya kane cya CECAFA Kagame Cup, aho yatsinzwe na KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni ibintu bibaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kuko mu irushanwa riheruka ryabereye muri Tanzania, nabwo Rayon Sports yasezerewe na Azam FC muri kimwe cya kane.

Rayon Sports ifite iri rushanwa inshuro imwe ubwo yaryegukanaga mu 1997 irivanye muri Zanzibar, yashakaga kureba ko igera kure nk’imwe mu makipe yari ashyigikiwe kurusha ayandi muri iri rushanwa riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu.

Umutoza wayo, Mathurin Olivier Ovambe yagaruye ikipe yakinnye imikino ibiri ibanza muri iri rushanwa, mu gihe uwa KCCA, Mike Mutebi yakoze impinduka imwe mu bakinnyi baherukaga gutsinda Mukura Victory Sports mu matsinda, Jackson Nandu asimbura Sadat Anaku wari ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 16 w’umukino, ishoti rikomeye ryatewe na Ulimwengu Jules rishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Charles Lukwago wagoye cyane Gikundiro muri uyu mukino.

KCCA yatangiye ubwo, isatira Rayon Sports ku buryo bukomeye ndetse biza kuyihira ku munota wa 33, aho yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mustapha Kizza ku mupira wahinduwe na Allan Okello nyuma y’uko kapiteni wa Rayon Sports, Eric Rutanga yari amaze kuwamburwa na Musa Ramathan.

Igice cya kabiri kigitangira, KCCA yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Allan Okello, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Hashize iminota ine amakipe yombi avuye kuruhuka, Rugwiro Hervé yishyuriye Rayon Sports ku mupira yahawe na Commodore Olokwei ndetse ikomeza gusatira iyi kipe yo muri Uganda.

Kimenyi Yves yarokoye Rayon Sports ku ishoti rikomeye ryatewe na Muzamiru Mutyaba ndetse n’undi mupira watewe na Allan Okello basigaranye nyuma yo kwinjirira mu ruhande rw’iburyo.

Bizimana Yannick winjiye mu kibuga nyuma y’iminota irindwi igice cya kabiri kigitangira, yafashe umwanya wa Iranzi Jean Claude, anafasha Rayon Sports gusatira igerageza uburyo bwinshi ariko ikagorwa n’umunyezamu Charles Lukwago.

KCCA yatsinze igitego cyayihesheje kugera muri ½ ku munota wa 67 ubwo Muzamiru Mutyaba yahinduraga umupira ku rundi ruhande, usanga Jackson Nunda watsindishije umutwe. Uyu mupira wafashwe na Mutyaba nyuma y’uko Rutanga na Ciza Hussein bagonganye, bakawutakaza.

Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bahushije uburyo bwashoboraga guhesha Rayon Sports kwishyura mu minota ya nyuma, mu gihe KCCA yari yasubiye inyuma irwana ku izamu ryayo ndetse umukino urangira nta mpinduka zibaye.

KCCA yakomeje muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa aho izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Gor Mahia yo muri Kenya na Green Eagles yo muri Zambia.

Undi mukino wa kimwe cya kabiri uzahuza Azam FC yasezereye TP Mazembe n’ikipe izakomeza hagati ya APR FC na AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu.

Allan Okello ahanganiye umupira na kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric
Muzamiru Mutyaba azamukana umupira ku ruhande rw'iburyo
Jackson Nunda yatsinze igitego cya kabiri cya KCCA n'umutwe ku mupira wahinduwe na Mutyaba
Nunda wabanjemo uyu munsi yishimira igitego cyahesheje ikipe ye gukomeza
Rugwiro Herve abuza Mike Mutyaba gutambuka
Umutoza wa Rayon Sports Mathurin Ovambe atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Habimana Hussein utarashyizwe mu bakina iri rushanwa ni we ufasha umutoza mukuru wa Rayon Sports
Mustapha Kizza ukina iburyo ni umwe mu bakinnye neza muri uyu mukino
Umutoza wa KCCA Mike Mutebi
Uyu mufana ntiyishimiye uko abakinnyi bitwaye
Abafana ba Rayon Sports bababajwe bikomeye no gutakaza uyu mukino
Uyu mufana wa Rayon Sports yari yumijwe n'uburyo ikipe ye bayisatiraga
Byari agahinda ku bafana ubwo Rayon Sports yari isumbirijwe
Aba bo ntibigeze bahagarika kuvuza ingoma nubwo umukino wari wahengamiye mu kibuga cyabo
Byari ibyishimo ku bafana b'abanya-Uganda barebye uyu mukino
Abafana ba KCCA bari bafite morale iri hejuru
Abasimbura ba Rayon Sports bahagaze mu minota ya nyuma bategereje ko ikipe yabo yishyura
Sekamana Maxime utakinnye uyu mukino yari ahagaze ategereje ko bagenzi be bishyuza
Abakinnyi ba KCCA bari bahagurutse mu minota ya nyuma
Umutoza wa Gor Mahia Hassan Oktay yarebye uyu mukino
Umunyamabanga wa CECAFA Nicolas Musonye ni umwe mu barebye uyu mukino
Perezida wa Komite Olempike Amb. Munyabagisha Valens wigeze no kuba Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino yicaranye na Perezida w'iyi kipe Munyakazi Sadati
Umubyeyi wa Iranzi Jean Claude yari yaje kureba uyu mukino umuhungu we yabanjemo
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa KCCA
Iradukunda Eric ahanganiye umupira na Kizza Mustapha
Umunyezamu Charles Lukwago yagoye Rayon Sports muri uyu mukino
Mugheni Fabrice yateye ishoti rikomeye ryitambitswe na myugariro wa KCCA
Ciza Hussein yagowe n'uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi ba KCCA bishimira igitego cya mbere

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza