00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yapfushije ubusa amahirwe yabonye inganya na Kiyovu Sports (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Umukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda B rya Shampiyona wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rayon Sports yakiriye Kiyovu Sports mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera saa 12:30 nyuma y’uko ukuwe kuri Stade Amahoro kubera kwangirika kw’ikibuga.

Nyuma y’uko iminota ibanza yaranzwe no gusatirana kutarimo uburyo bukomeye bugana mu izamu, byasabye gutegereza umunota wa 29, Kiyovu Sports ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mbogo Ally n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Nyirinkindi Saleh.

Rayon Sports yishyuye iki gitego ku munota wa 68, kuri penaliti yinjijwe neza na Sugira Ernest wagiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri.

Luvumbu Héritier Nzinga yashoboraga gutsindira Rayon Sports ikindi gitego ku ishoti yagerageje, ariko umupira uramutenguha ukubita igiti cy’izamu.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Sugira Ernest yahawe umupira mwiza washoboraga kuvamo igitego cy’intsinzi, atera ishoti ridakanganye ryafashwe na Kimenyi Yves.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iyobora itsinda B n’amanota umunani, ikurikiwe na Kiyovu Sports yagize amanota arindwi ku mwanya wa kabiri.

Rutsiro FC ifite amanota atanu ku mwanya wa gatatu, irakira Gasogi United ifite amanota ane, mu wundi mukino wo muri itsinda ubera kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatanu.

Ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda uzakinwa ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi, Rayon Sports izahura na Gasogi United mu gihe Kiyovu Sports izakina na Rutsiro FC.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Ba kapiteni b'amakipe yombi, Kimenyi Yves na Nshimiyimana Amran, bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Ruzindana Nsoro
Intebe y'abatoza ba Rayoon Sports bakuriwe na Guy Bukasa (ubanza ibumoso)
Ndayiragije Etienne utoza Kiyovu Sports (iburyo) n'abamwungirije
Rayon Sports na Kiyovu Sports zagabaniye amanota mu Bugesera
Niyonkuru Sadjati yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga

Amafoto: Rayon Sports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .