Rayon Sports yanyagiriye Wau Salaam FC i Juba

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Gashyantare 2017 saa 05:39
Yasuwe :
3 0

Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, Rayon Sports yanyagiriye Wau Salaam FC yo muri Sudani y’Epfo imbere y’imbaga y’abasirikare b’u Rwanda bari bagiye kuyishyigikira na visi perezida w’iki gihugu,Taban Deng Gai wakurikiranye umukino.

Rayon Sports yerekeje muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu ikakirwa neza n’ingabo z’u Rwanda zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse n’uyu munsi mbere yo kwinjira mu kibuga zikaba zongeye kwakira abakinnyi baranasangira.

Iyi kipe ya Masoudi Djuma wagiye asezeranyije intsinzi abakunzi ba Rayon Sports batangiye barusha Wau Salaam FC gusa amahirwe bagiye babona mu gice cya mbere ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

Nyuma yo kuva mu karuhuko no kuganira n’umutoza, Rayon Sports yagarutse yakosoye gutakaza amahirwe byanatumye ku munota wa 54 Dominique Nshuti Savio afungura amazamu.

Iyi kipe yakomeje kotsa igitutu ubwugarizi bwa Wau Salaam FC byaje gutuma ibitego birumbuka ku munota wa 68 Kwizera Pierrot ashyiramo icya kabiri kuwa 76 Nova Bayama ashyiramo icya gatatu ndetse no ku munota wa 90 Moussa Camara ashyiramo agashinguracumu.

Nyuma y’umukino umutoza Masoudi Djuma yavuze ko ibyo batumwe n’abafana babikoze aboneraho kubasaba ko ubwo bazaba basesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri iki Cyumweru bazakirwa n’abafana benshi baje kwishimira intsinzi.

Gutsinda uyu mukino kandi bivuze ko buri mukinnyi wa Rayon Sports ku munsi w’ejo bakigera ku kibuga cy’indege azahita ahabwa amadolari 100 ya Amerika (asaga 80,000Frw), bemerewe n’umufana witwa Hadji Mudaheranwa Youssuf atari ku gahimbazamusyi ikipe n’ubundi yabateganyirije.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame, Abouba Sibomana , Thierry Manzi , Ange Mutsinzi na Mugabo Gabriel, Mugheni Fablice , Nova Bayama, Mugisha Francois Master, Moussa Camara, Kwizera pierrot and Nshuti Dominique Savio

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi ugomba kuba ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare kuri stade Amahoro i Remera aho Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kuko Wau Salaam FC isabwa nibura kuba yatsinda ibitego 5-0 kugira ngo ibe yayisezerera.

Rayon Sports yitwaye neza hanze ikazakira umukino wo kwishyura mu rugo
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere cya Savio mu gice cya kabiri
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje kwakirwa n'ingabo z'u Rwanda mbere yo kujya ku kibuga
Abafana ba Rayon Sports bari benshi kuri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza